Guhera ku itariki ya 9 kugeza ku ya 13/6/2014, Caritas ya diyoseze gaturika ya Butare yagihariye kugeza imfashanyo ziganjemo ibyo kurya ku Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bo mu turere twa Huye, Nyanza, Gisagara na Nyaruguru, ari naho iyi diyoseze ikorera.

Caritas ya diyosezi ya Butare

Imiryango 100 irimo abantu 247 ni yo iyi Caritas yageneye iyi mfashanyo: buri muntu yagiye ahabwa ibiro 10 by’ibishyimbo, ibiro 10 bya kawunga, isabune ndende imwe n’akajerekani ka litiro y’amavuta, Ab’i Huye ndetse n’i Nyanza bo banahawe matelas.

N’ubwo izi matelas zitari nyinsho kugira ngo buri muntu abone iye nko ku bindi, ariko izo bahawe zizababashisha bose kubona aho barambika urubavu aho gukomeza kuryama ku mikeka, hasi, bituma bakonjerwa.

Impamvu yo gutanga matelas mu turere tubiri gusa, ngo byavuye ku byifuzo bya ba visi meya b’uturere aba bafashijwe barimo.

Padiri Anastase Nkundimana uhagarariye Caritas muri diyoseze ya Butare, avuga ko batabashije gufasha abantu bose uko bari babisabwe: irisiti bahawe yari iriho imiryango 180 zigizwe n’abantu 480, ariko ngo inkunga babashije kubona yababashishije gufasha iriya 100 yonyine.

Yagize ati “ kugira ngo tubashe kubona izi nkunga twifashishije imiryango y’abihayimana ikorera muri diyosezi yacu. Twabashije kubona miriyoni ebyiri n’ibihumbi 900 n’andi. Ntiyari ahagije. Ariko na none twabonye ibyo twabashije kugura tutabisaranganya abo twagombaga gufasha bose kuko byari kuba ari ukubaremba, duhitamo kuba dufashije bakeya.”

Padiri Anastase yizeye ko bazagera aho bakabona indi nkunga yo gufasha abasigaye ndetse n’iyo gufashisha abana kugira ngo bagire ubuzima bwiza, dore ko ahanini amafunguro afashishwa abantu bakuru usanga bayarengaho bakagira imirire mibi.

Abagenerwabikorwa barishimye

Giraneza Oliva ucumbikiwe mu murenge wa Mbazi yagize ati “Dutunzwe n’imfashanyo, kandi n’izi zije uyu munsi ziratugobotse cyane, cyane, cyane.” Ikimutera kuvuga atya ni uko ngo yari yabonye umuntu umutangira amafaranga ngo yige kudoda, none akaba yari ari gupanga kubihagarika kuko imfashanyo zari zashize.

Yunzemo ati “nibazaga nti umwana se nava kwiga nzamugaburira iki? Ni njyewe se, ni njye nyirasenge, ni nanjye nyina wabo.” Ngo ku bw’izi mfashanyo rero, agiye gukomeza kujya kwiga dore ko anabitsinda cyane kuko ngo mu gihembwe gishize yari yabaye uwa gatatu.

Undi mugenzi we bavanye muri Tanzaniya na we yagize ati “Twasasaga umukeka ku isima tugashyiraho ishuka n’ikiringiti tukaryama. Ariko ntituzongera gukojerwa n’isima. Abatwibutse Imana ibahe umugisha.”

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment