Rwamagana: Urugaga rw’Abikorera rwagabiye inka 3 abarokotse jenoside

Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20/05/2014, bagabiye inka 3 abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Munyiginya ndetse babaha n’ibindi bikoresho bikenerwa mu rugo, byose hamwe bifite agaciro kagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Imiryango yagabiwe inka ndetse igahabwa ibikoresho yashimiye Urugaga rw’abikorera rwabatekereje none rukaba rubavanye mu bwigunge rubagabira inka n’ibikoresho ariko bibutswa kubifata neza kugira ngo bizabagirire umumaro ndetse bazoroze na bagenzi babo.

Vice Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, wari wifatanyije n’abikorera bo mu karere ka Rwamagana mu gushyikiriza izi nka n’ibikoresho aba baturage, yatangaje ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gusura aba baturage barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo babahe inka zizabaha amata n’ifumbire kugira ngo bahinge beze.

Eng. Habanabakize akaba yasabye abahawe izi nka ko bazifata neza kugira ngo zizororoke zitange umusaruro kandi bakazoroza abandi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne, na we wari waje kwizihiza ibi birori, yashimiye Urugaga rw’abikorera ku gikorwa cy’urukundo bakoze, maze asaba abazihawe ko bazifata neza kugira ngo zororoke maze zigere no ku bandi batarabasha korora inka.

Kayitare Jean Claude wagabiwe imwe muri izi nka yashimiye cyane abatekereje kubafasha kandi ahamya ko iyi nka izahindura ubuzima bw’umuryango we ndetse ngo akaba azakoresha imbaraga ze kugira ngo ayorore neza kandi ko nibyara, azaziturira n’abandi kugira ngo na bo batunge inka.

Abarokotse jenoside batishoboye bagabiwe izi nka batuye mu mudugudu wa Kagarama mu kagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya, bakaba bamaze igihe gito basaniwe amazu kuko yari yaratangiye kwangirika.

Ibindi bikoresho byahawe aba baturage birimo iby’isuku nk’amasabune, amabase n’indobo ndetse n’ibindi byo ku meza bitandukanye.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment