m_Buri wese akwiye kugira uruhare mugukumira ihungabana nigishobora kuritera

Mu rwego rwo gushyira inshingano bihaye mubikorwa, umuryango Nyarwanda w’abajyanama b’ihungabana (ARCT Ruhuka)  kuri uyu wa 06 Gicurasi 2014 wahuye na rumwe murubyiruko rwishyize hamwe kugirango bafasha imwe mu miryango kuva mu makimbirane ahanini akunda gutewra n’ihungabana maze baganira kuburyo abantu bashobora kwigishwa maze bagakira ihungabana n’ingaruka zaryo.

Bamwe murubyiruko rwagiranye ibiganiro na ARCT rwibumbiye muri Club yitwa Ruhuka ikorera mu murenge wa Rushashi ikaba ifasha abantu kubijyanye n’ihungabana hamwe no gukumira ihohoterwa mu ngo.

Marie Josee Kayitesi umwe mubakozi ba ARCT Ruhuka avuga ko muri iki gihe hariho amakimbirane cyane mu ngo kandi akenshi amakimbirane akaba aterwa cyangwa agatera ihungabana bikaba byatumye baza mu murenge wa Rushashi kugirango bubaka imiryango isanzwe ibana n’amakimbirane.

Kayitesi avuga ko gahunda nk’iyi ari ngombwa cyane kuko umutima udatekanye utabasha kujya mu iterambere.

Ati “ gahunda nk’iyi ni gahunda ya ngombwa cyane kuko ifasha abantu mugutekana, igafasha abantu mugusohora amarangamutima agendeye kubikomere bitandukanye umuntu aba yarahuye nabyo mubuzima kuburyo umuntu yongera kwiyumvamo uburyohe bwo kubaho bityo agaharanira iterambere ry’igihugu muri rusange”.

Kayitesi asoza avuga ko imyumvire y’abantu kukibazo cy’ihungabana imaze kuba myiza kuko umuntu wese asigaye yarabaye umujyanama wa mugenzi we.

Ati “ icyiza ni uko abanyarwanda benshi ikibazo cy’ihungabana bamaze kukigira icyabo kandi bakaba bamaze no kwumva uburemere bwaryo kuburyo benshi buri wese yabaye umujyanama wa mugenzi we”.

Umukozi w’umurenge wa Rushashi ufite imibereho myiza y’abaturage munshingano ze Kagobora Ndangizi avuga ko nubwo nta makimbirane menshi ari mu murenge wa Rushashi ariko kandi igikorwa nk’iki gisigira ubumenyi abakangurambaga kuburyo bitanga n’umusaruro muguhosha amakimbirane akunda gutera ihungabana.

Amandine Uwamahoro, umunyamuryango wa club Ruhuka yiga mu mwaka wa kane w’indimi n’ubuvangazo kuri ES Karungwe avuga ko iyo bahuye n’inzego nkizi bazikuraho ubumenyi bubafasha.

Ati “ twe twiga dutaha dukunze kugira ababyeyi batugora kuko usanga umubyeyi ashobora kukubwira ngo reka kujya kwiga uhinge kuko hize abahungu bigatuma hakunze kubaho amakimbirane”.

Patric Kwizerimana,umuyobozi wa Club Ruhuka igizwe n’urubyiruko avuga ko guhura na ARCT Ruhuka bibasigira ubumenyi bazifashisha mukwigisha imiryango igifite ihungabana

Ati “ kubera ibihe igihugu cyacu cyanyuzemo ugenda ubona abantu benshi muri sosiyete bahungabanye kuburyo hariho n’abagihohoterwa mu ngo, tukaba tubafasha tukabaganiriza tukanumva ibibazo byabo tukabahumuriza”.

Umuryango ARCT Ruhuka watangiye gukora mu mwaka wa 1998 kuri ubu ukorera mu gihugu cyose, naho mukarere ka Gakenke bakaba bakorera mu mirenge ya Rushashi, Muhondo, Ruli na Muzo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment