m_Imiryango 77 itishoboye yarokotse Jenoside  yahawe inkunga n’umuryango ARAMA

Yishimiye inkunga yahawe

Tariki 30/4/2014 Umuryango ARAMA, wita kubibazo by’ihungabana riva ku ihohoterwa mu karere ka Ngoma, wasuye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Rukumberi maze igenera imiryango 77 itishoboye, inkunga y’agaciro ka miliyoni enye.

Iyi nkunga igizwe n’amatungo y’ihene, ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Iyi nkunga yatanzwe n’umuryango ARAMA yashimwe cyane n’abarokotse batishoboye bayihawe, bavuze ko bashima uburyo abanyarwanda bakomeje kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda.

By’umwihariko  abarokotse bo muri uyu murenge wa Rukumberi bavuga ko umuryango ARAMA ubaba hafi mu guhangana n’ingaruka za Jenoside zirimo n’uburwayi.

Umwe mubagore twavuganye yagize ati ” Njyewe rwose ndashima ko aba bantu bamfashije ndwaye amaso narahumye baramvuza none kandi kubera ingaruka za Jenoside njya mpura nazo z’ibikomere mfite mu mutwe, baramfasha bakamvuza rwose turabashima.”

Umukozi w’umuryango ARAMA, Jules Gahamanyi mu ijambo rye yagarutse ku nsanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka u Rwanda rwazirikanye, maze abizeza gukoeza kubaba hafi mu kwiyubaka.

Yagize ati ”Muri ibi bihe turi kumwe, nagirango dukomeze dufatanye kuko kwiyubaka nyakuri ni ubuzima. Nagirango rero mbashimire ko mukomeza gutera intambwe nziza mwiyubaka.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Kirenga Providence,nawe yabasabye gukangukira umurimo no guharanira kwiyubaka bareba ejo hazaza banahateganiriza.

Inkunga yose yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni enye z’amafaranga y’u,

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment