Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abakristu Gatolika ba Paruwasi ya Butete, mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ko iyo Paruwasi yabo begerejwe yabatera ingufu mu gukomeza kubaka ubukristu bihereye mu ngo zabo, bakarushaho kuba abateramahoro bahamije iterambere.

 Paruwasi ni igicaniro cy’amajyambere – Guverineri Bosenibamwe

Guverineri Bosenibamwe yasabye ibi abo bakristu tariki ya 17/05/2014, ubwo Paruwasi Gatolika nshya ya Butete, muri Diyosezi ya Ruhengeri, yatahwaga ku mugaragaro.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, mu ijambo rye yagejeje kuri abo bakristu, yavuze ko aho Paruwasi igeze haba hageze n’amajyambere. Akaba ariyo mpamvu asaba abakristu ba Paruwasi Butete kuyigana.

Agira ati “Paruwasi ni gicaniro cy’amajyambere,  Kandi aho igeze, urumuri n’iterambere, bihigaragariza kuri bose, kandi bikiganza hose. Niyo mpamvu nsaba abakristu ba kano gace…ko kuba biboneye Paruwasi bigomba kubatera ingufu mu gukomeza   gutera intambwe mu kwiyubaka mu Bukristu kandi buhereye mu ngo.”

“Maze bakarushaho kuba abateramahoro mu ngo zabo, bakomeza guharanira kudashyamirana ahubwo bakomeza kubaka no kurangamira imyumvire mishya…”

Guverineri Bosenibamwe akomeza avuga kandi ko iyo Paruwasi igeze muri ako gace ije kuhirukana imyuka mibi aho yava hose.

Agira ati “Ahari urwango hagiye gusimburwa n’urukundo, Ahari imigenzo mibi hagiye gusimburwa n’imigenzo myiza. Satani agiye guhunga muri kano gace, maze icyubahiro cy’Imana kirusheho kwiganza muri aka gace Paruwasi irimo.”

“Umwijima aho wagaragaraga hose ugiye gusimburwa n’urumuri rw’ubuziraherezo.”

Yongeraho, gusaba abakristu ba Paruwasi Butete ko iyo Paruwasi begerejwe yaba intango yo gutera imbere mu buryo budasubirwaho.

Paruwasi Butete, ubwo yatahwaga, yaragijwe Mutagatifu Yohani Paulo II. Yanahawe kandi abapadiri batatu bazafasha abakristu.

Aho yubatse hatangiriye ishuri ry’iyobokamana ryatangijwe n’ubupadiri w’umumisiyoneri, mu mwaka wa 1926. Ngo icyo gihe habonetse abakristu batatu gusa ariko nyuma bakomeza kwiyongera kugeza ubu habaye Paruwasi.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment