Abafite ubumuga baturutse imihanda yose mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu tariki 26/05/2014 bahuriye mu kigo cya HVP (Home de la Vierge des Pauvres) kiri i Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu rwego rwo kwibuka padiri Fraipont Ndagijimana washinze icyo  kigo mu mwaka w’1958 kigamije kwita ku buzima bw’abafite ubumuga.

m_Abarerewe muri HVP Gatagara bibutse Padiri Fraipont Ndagijimana

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ayoboye misa yo kwibuka padiri Fraipont

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyoseze gatorika ya Kabgayi waje kwifatanya n’abafite ubumuga muri uyu  muhango wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana.

Nyuma y’iyi Misa humviswe ubuhamya bw’abantu batandukanye bashimangira ko Padiri Fraipont Ndagijimana bibuka tariki 26/05 buri mwaka akwiye kwitwa Intwari kubera agaciro yahesheje abafite ubumuga akabashingira ikigo gishizwe kubitaho by’umwihariko.

Ngo uyu mupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi niwe washoboye gushinga ikigo cy’abafite ubumuga mu Rwanda nyuma y’uko yari yabonye umwe muri bo akamugirira impuhwe cyane maze yiyemeza gushinga ikigo kibitaho muri rusange.

Uwitwa Tuyizere Oswald akaba ari umwe mu barerewe mu kigo cya Gatagara yatanze ubuhamya avuga ko abafite ubumuga ari bamwe mu bo sosiyete nyarwanda itahaga agaciro ukurikije amazina abatesha agaciro bitwaga.

Ati: “ Ndibuka papa wanjye anzanye ku rutugu amazina atesha agaciro banyitaga ariko naraje nakirwa neza muri iki kigo cya Gatagara ndiga nkomereza mu mashuli yisumbuye bigera n’ubwo niga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko mpuzamahaga arengera ibidukikije”

m_Abarerewe muri HVP Gatagara bibutse Padiri Fraipont Ndagijimana1

Imva Padiri Fraipont aruhukiyemo i Gatagara mu karere ka Nyanza

Uyu Tuyizere yakomeje avuga ko Padiri Fraipont imbuto nziza yasize abibye arizo zikomeje gutuma ufite ubumuga ahabwa agaciro mu muryango nyarwanda. Yanashimiye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda uburyo yatumye abafite ubumuga bagira ijambo.

m_Abarerewe muri HVP Gatagara bibutse Padiri Fraipont Ndagijimana2

Abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cya Gatagara ibyishimo byari byinshi

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madamu Alvera Mukabaramba wifatanyije n’aba bafite ubumuga mu kwibuka Padiri Fraipont yavuze ko abasabye ko uyu mupadiri ashyirwa mu Ntwari hazarebwa ibigenderwaho kuri buri wese biba byemejwe ko akwiye gushyirwa muri uru rwego.

Yagize ati: “Umuntu arangwa n’ibikorwa yakoze ariko gushyirwa mu Ntwari hari ibigenderwaho ariko uyu we ndabona bitateza ikibazo”

Yakomeje avuga ko leta y’u Rwanda nayo muri politiki yayo yitaye ku bafite ubumuga ndetse no kubashakira icyabageza ku mibereho myiza.

Ati: “Abafite ubumuga ubu bagenewe miliyari 6 mu gihe cy’imyaka 5 yo kubafasha mu bikorwa byabo bitandukanye bifite aho bihuriye n’iterambere ryabo”

Padiri Fraipont ni muntu ki?

Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana ni umuhungu wa Lucien Fraipont na Angele Boden yavutse ku wa 11/10/1919 avukira ahitwa Waremme mu Ntara ya Liege mu Bubiligi.

Yahawe ubupadiri ku wa 30/06/1946 agirwa umwarimu muri Koleji ya Waremm nyuma yoherezwa i Nyanza mu 1957 aho yabaye umurezi muri Koleje ya Kristu umwami. Nyuma yo kubona umuntu ufite ubumuga akamugirira impuhwe yasabye uburenganzira bwo gushinga ikigo kita ku bantu bamugaye mu mwaka w’1958 abuhabwa mu mwaka wa 1959 ) imirimo yo kubaka icyo kigo itangira mu 1960.

m_Abarerewe muri HVP Gatagara bibutse Padiri Fraipont Ndagijimana3

Benshi bitabiriye umuhango wo kwibuka Padiri Fraipont

Ku itariki ya 03/01/1961 abamugaye ba mbere 14 nibwo bakiriwe i Gatagara kuva ubwo mu mwaka wa 1960 Gatagara iba ibaye ikigo cya mbere cyakira abantu bamugaye kikabigisha kikabavura kandi kikabasubiza mu buzima busanzwe kugeza ubu mu Rwanda abafite ubumuga bamufata nk’umubyeyi wabo w’ibihe byose.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment