Safari William wo mu ihuriro ry’abatabona ashyikiriza itungo ubana n’ubumuga bwo kutabona

Safari William wo mu ihuriro ry’abatabona ashyikiriza itungo ubana n’ubumuga bwo kutabona

Ababana n’ubumuga bwo kutabona bo mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, baravuga ko bagiye kwiteza imbere bitewe n’ihene bahawe n’ihuriro nyarwanda ry’abafite n’ubumuga bwo kutabona mu Rwanda.

Ihene cumi n’eshanu nizo zatanzwe n’ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona,     ku bafite ubumuga  bwo kutabona bo mu murenge wa Nyamata bibumbiye mu ishyirahamwe TWISUNGANE,  muri gahunda yo kubakura mu bucyene .

Bamwe mu bahawe izi hene bavuga ko zizabafasha mu iterambere, cyane ariko bakavuga ko zizabafasha kujya babona ifumbire bityo bikazahindura ubuzima bwabo nk’uko bivugwa na Ruviriri Celestin.

“ iyi hene mpawe ngiye kuyorora neza maze impe ifumbire nshyire mu murima wanjye ndetse kandi iyo izabyara nzayigurisha maze mbashe kwiteza imbere ngura imyambaro, ibyo kukurya ndetse n’ibindi byose nkeneye”.

Safari William nawe abana n’ubumuga bwo kutabona ni umukorerabushake mu ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga avuga ko igikorwa iki bagikora  mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo biteze imbere.

“ kuko akenshi usanga bafite ubucyene, ibi kandi bikaniyongera ho no kuba bumva ko ari bonyine aho batuye bikaba ari na byo byatumye bafata gahunda yo kubabumbira mu mashyirahamwe kugira ngo babone uko babafashiriza hamwe”.

Avuga ko kuba batanga amatungo magufi kuri aba bafite ubumuga bwo kutabona, ngo biterwa n’uko amatungo magufi ari yo atanga umusaruro mu gihe gito, kuko amatungo maremare nk’inka bigora kugira ngo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona azashobore kuritunga cyane ko usanga abenshi baba banibana .

Mu myaka yo ha mbere wasangaga abafite ubumuga bwo kutabona barasubijwe inyuma ntibahabwe amahirwe yo kwiga, ibi rero bikaba ari byo bituma usanga abenshi biganjemo abacyene, cyakora kuba harashyizwe ho imiryango itandukanye ibafasha mu kwiteza imbere.

Ibi bibaha icyizere cy’uko ibibazo bahuraga na byo bizacyemuka, aha ni naho ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona ryafashe gahunda yo kubafasha babaha amatungo magufi hakurikijwe amatungo afite agaciro bitewe n’uturere batuyemo, ibi rero bikaba aribyo byatumye mu karere ka Bugesera babaha ihene, bakabasaba kandi gufata neza aya matungo bahabwa kuko ari amahirwe aboneka gacye.

Magingo aya mu karere ka Bugesera hamaze kubarurwa abafite ubumuga bwo kutabona 125 bibumbiye mu mashyirahamwe atanu akorera mu mirenge ya Kamabuye, Mayange, Nyamata, Musenyi na Nyarugenge, muri yo amaze kugerwa ho n’iyi gahunda yo korozwa n’irya Kamabuye, Musenyi, Nyarugenge na Nyamata.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment