m_Umuryango wa Croix Rouge washyikirije  abasigajwe inyuma n’amateka n’abatishoboye amazu 26

Imwe mu mazu bahawe

m_Umuryango wa Croix Rouge washyikirije  abasigajwe inyuma n’amateka n’abatishoboye amazu 261

Kuri uyu wa Kane tariki 08/05/2014 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge, uyu muryango  washyikirije amazu 26 abasigajwe inyuma n’amateka n’abatishoboye bo mu Mirenge ya Nyange na Musanze mu Karere ka Musanze.

Inzu bashyikirijwe ni  inzu zubatswe neza  zirimo sima.   Buri nzu  ifite  ibyumba bitatu n’uruganiriro  ndetse n’inzu y’igikoni, ubwogero n’ubwiherero. Mu kubaka aya mazu, ba nyirayo bagizemo uruhare abazi kubaka barubaka n’abandi bahereza ibikoresho.

 m_Umuryango wa Croix Rouge washyikirije  abasigajwe inyuma n’amateka n’abatishoboye amazu 262

Umubyeyi w’abana batandatu witwa Dative Mukeshimana, umwe mu bashyikirijwe iyo nzu yashimiye Croix rouge na Leta y’u Rwanda byabakuye mu buzima bubi babagamo.

Yagize ati: “kuba nshyikirijwe inzu nk’iyi ngiyi narabaga  mu kiraro,  cyane cyane ni ukubanza gushima Leta y’Ubumwe yaduterejeho ikatugerera aho tutagera. Iyo ngeze muri ririya nzu wabonye ko irimo  ibintu byose nta kuntu nabivuga ndashima Imana.”

 m_Umuryango wa Croix Rouge washyikirije  abasigajwe inyuma n’amateka n’abatishoboye amazu 263

Mukeshimana yongeraho ko mbere  banenwaga ariko uyu munsi ngo afata ijambo nk’abandi bagore agatumirwa mu bukwe, yongeraho ko uyu munsi babayeho neza abana babasha kwiga neza bafite ibikoresho byose.

“Twe twageze kuri byinshi, ibyo tubikesha  Croix Rouge. Ubworozi bw’amatungo bwageze kuri bose, ubu turakaraba tukambara tukaberwa, isuku turayifite …ubu tumeze neza,” Uko ni ko undi yunzemo avuga.

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge wanabahaye ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’amatungo yo korora, ufasha na bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka  mu  kwiga imyuga kugira ngo bazagire icyo bimarira bihangira imirimo.

Umunyamabanga  Mukuru wa Croix-Rouge, Karamaga Appolinaire  ahamya ko abantu bose babonye ubufasha bashobora guhinduka mu mibereho yabo no mu mico. Ati: “hari impinduka igaragara mu mibereho yabo ni ukuvuga ko ibyo twatekerezaga ko mbere abantu badashobora guhinduka si byo,  umuntu wese  iyo umufashije ashobora guhinduka.”

Iyo  miryango 26  yagize amahirwe yo kubona amacumbi meza yasabwe kuyafata neza bayagirira isuku imbere n’inyuma. Ikindi,  Baragaza ko bakeneye  ubundi bufasha ngo bashyiremo  umuriro w’amashanyarazi unyura imbere yayo mazu.

Umuryango Croix Rouge watangiye imirimo yawo  mu Rwanda mu 1962, umunsi mpuzamahanga wa Croix-rouge utangira kwizihizwa nyuma y’imyaka ibiri mu 1964 ukaba wizihijwe ku  nshuro ya 50.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment