Umushinga “Ubumwe Nyarwanda bw’ Abatabona”  (Rwanda Union of the Blind), kuri uyu wa Kabiri tariki 13/05/2014  wahaye abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze ingurube 15.

m_Abafite ubumuga bwo kutabona borojwe ingurube 15

Mugisha Jacques wo RUB yasabye kuzifata neza.

Mugisha Jacques  ni umwe mu bafite ubumuga  wari uhagarariye  ubuyobozi bw’ubwo mushinga wabashyikirije ayo matungo magufi,  yabasabye kuyafata neza  kugira ngo azororoke  babone amafaranga yo kwiteza imbere kandi  babone  ifumbire babonereho kongera  umusaruro uva ku buhinzi.

“Ndabizi basanzwe bafite ibikorwa bitandukanye bakora birimo ubuhinzi n’ ubucuruzi,  uyu munsi  twabahaye amatungo kuko itungo iyo urifite hari icyo rigufasha ari mu buryo bwo kubona amafaranga n’ifumbire,” Mugisha Jacques.

Ingurube  ziroroka  vuba kandi zigatanga  amafaranga menshi ku buryo  ingurube  imwe ishobora kubyara inka mu gihe gito. Aborojwe  izo ngurube bemeza ko zizabafasha gutera imbere bakaba bafite icyizere  cyo kubageza ku nka.

Umwe  mu borojwe  witwa  Dunia Anathalie   yagize ati: “ Murabona ubwo tubonye ingurube tugiye gutera imbere pe, duse neza, turye neza  turusheho kwizigamira.”

Undi  yunzemo agira ati: “ ingurube ibyara ibyana  bigera ku munani cyangwa icyenda, ubungubu icyana kigura ibihumbi 10,  urumva yarabyaye ibyana nk’icyenda wabona inka. … ngiye kuyifata neza kugira ngo izampe uwo musaruro (inka).

m_Abafite ubumuga bwo kutabona borojwe ingurube 151

Mugisha ashyikiriza ingurube umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona.

Ngo   izo ngurube zizabaha amafaranga  bizigamire  banabashe  kubona ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli  ku gihe.

Mu bibazo abafite ubumuga by’umwihariko abatabona,   harimo  gusigara inyuma mu iterambere  bigatuma bamwe bibashora mu ngeso zo gusabiriza kugira ngo babeho, ikindi  ni imyumvire ya bamwe mu babyeyi  batajyana abana bafite ubwo bumuga kwiga  kuko bumva badashoboye.

Mugisha asobanura ko uwo muryango washinzwe mu mwaka 1994 mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi no kubafasha kuva mu bwigunge ubafasha kwifasha.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment