Kora: Bahawe imashini isukura amazi  ifite agaciro ka miliyoni 12

Abaturage bahise batangira kunywa amazi meza asukurwa n’iyi mashini kandi bishimira ko ibaye igisubizo mu kuyabagezaho

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2014, imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abaturage, ikigo nderabuzima cya Kora mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, cyafunguye ku mugaragaro ahazajya hatangirwa amazi meza asukuwe n’imashini yo mu rwego rwo hejuru yitwa lifeline filter, ku buryo amazi isukuye aba ari ku rugero nk’urw’amazi atunganirizwa mu nganda.

Gufungura ahazajya havomwa aya mazi meza asukuye,  bikozwe nyuma y’aho iki kigo nderabuzima cya Kora giherewe imashini isukura neza amazi ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amanyarwanda mu kuboza 2012, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyamerika G.E Foundation ifatanije na Access International, Kaminuza ya Emoli yo muri Amerika ndetse na Minisiteri y’ubuzima.

Iyi mashine yishimiwe cyane n’abaturage b’akarere ka Nyabihu, banahise batangira kunywa ku mazi meza isukura kandi amazi yayo akaba afite umwihariko kuko anyobwa ako kanya atabanje gutekwa cyangwa gushyirwamo imiti, yeretswe abaturage ku mugaragaro nyuma y’aho hari bamwe nk’abajyanama b’ubuzima bari bamaze iminsi bigishwa imikorere yayo.

Iyi mashini ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro ushimishije, kuko ishobora gutunganya litiro ibihumbi 50 z’amazi meza ku munsi. Umwihariko w’amazi iyi mashini iba yasukuye ni uko aba asukuwe mu buryo bwiza kandi bwizewe ku buryo aba ari ku rwego nk’urw’atunganirizwa mu nganda akagurishwa mu macupa.

Kuri ubu, amazi iyi mashine iri mu kigo nderabuzima cya Kora izajya itanga azajya akoreshwa n’ikigo nderabuzima ndetse n’abaturage bahaturiye.

 Kora: Bahawe imashini isukura amazi  ifite agaciro ka miliyoni 12

Nyuma yo kubona amazi meza atangwa n’iyo mashini,Rudakorerwa Innocent avuga ko bizagabanya indwara ziterwa n’umwanda

Rudakorerwa Innocent, ni umwe mu baturage bo muri ako gace. Avuga ko iyi mashini n’amazi izajya itanga bibaye igisubizo kuko bagiye gutandukana n’indwara ziterwa n’umwanda kandi bakazajya babona amazi bitabagoye ugereranije n’uko byari biri. Akaba anasanga aya mazi azabafasha muri byinshi kuko nta n’ikindi asaba gukorerwa,yo ubwayo aba asukuye.

Ibi kandi bikaba byanagarutsweho na Nzonimpa Bucyuma Faustin, uvuga ko begerejwe ubuzima hafi kuko agareranya amazi nk’ubuzima. Yongeraho ko ayo amazi ari ikintu cy’ingenzi mu mibereho ya buri wese, ari nayo mpamvu akwiye kwitabwaho no kubungwabungwa.

Nk’igisubizo cy’amazi meza asukuye ku baturage b’ako gace n’ikigo nderabuzima,Iyi mashini itanga amazi meza ikazagabanya ingufu zajyaga zikoreshwaga mu guteka amazi bayasukura ngo anywebwe.

Impamvu ni uko amazi iyi mashini isukuye iyamaramo udukoko twose dushobora gutera indwara kandi ntakenera irindi  sukura iryariryo ryose uretse gusa  ko uyavoma asabwa kuyavomera mu gikoresho kiza gisukuye,ubundi akanywebwa cyangwa agakoreshwa ikindi cyose umuntu ashaka.

Ibi bikaba byagarutsweho na Leodomil Mfura,umuhuzabikorwa w’umushinga Access Project ,ushinzwe gukwirakwiza imashini ziyungurura amazi ku rwego rwo hejuru.

Mfura yongeyeho ko,kuri ubu,ijerekani imwe ya Litiro 20 z’amazi yatunganijwe n’iyo mashini,ikazajya igurishwa amafaranga 30,akaba asanga bizafasha abaturage.

Uwizeyimana Emmanuel ni umukozi mu karere ka Nyabihu ushinzwe igenamigambi, akaba yashimye cyane abashyikirije iyi mashini ivuriro rya Kora n’abaturage bahaturiye. Akaba yanavuze ko ije ari igisubizo ku gukemura indwara ziterwa n’umwanda n’amazi mabi,zifataga hafi 80% y’indwara abaturage bakunze kurwara mu karere ka Nyabihu.

Uwizeyimana akaba yasabye ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima ndetse n’abaturage ba Kora bahawe iyo mashini itunganya amazi,kuzayisegasira,bakayibungabunga bakayirinda icyaricyo cyose cyayihungabanya kugira ngo izagumye gutanga amazi meza kuri benshi bayakeneye.

 Kora: Bahawe imashini isukura amazi  ifite agaciro ka miliyoni 12

Uwizeyimana Emmanuel,ushinzwe igenamigambi mu karere ka Nyabihu yasabye buri wese cyane ikigo nderabuzima, kwita kuri iyo mashini no kwirinda ko yakwangizwa

Kuri ubu, mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu , ababasha kubona amazi meza, babarirwa kuri 74% nk’uko tubikesha ushinzwe ubuzima muri ako karere Dusenge Pierre.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment