m_Abanyamuryango bashya ba Mothers’ Union bambikwa imidari

Ikirango cya Mothers’ Union.

Kumva ko gutunga umuryango no kuwuteza imbere bitareba umugabo gusa nibyo byishimirwa n’abagore bibumbiye mu muryango wa gikirisitu ushingiye ku itorero Anglican, Mothers’ Union ( Ihuriro ry’abagore) bo muri Paruwasi ya Kiyombe. Ibi aba bagore babigarutseho ubwo bizihizaga umunsi ngaruka mwaka wahariwe uyu muryango kuri uyu wa 30 Werurwe, 2014.

Uretse kuba umukirisitu arangwa no kubaha ngo  umunyamuryango wa Mothers’ Union atozwa  kurera neza, guharanira iterambere, kuba intangarugero aho atuye no kwizigamira binyuze mu matsinda. Ibi rero ngo bituma babasha kubaka ingo zizira amakimbirane. Uwayezu Chantal avuga ko kuba muri uyu muryango byamurinze agasuzuguro kandi amenya no kurera neza abana be. Ibi kandi ngo bituma bamenya ko gutunga umuryango atari inshingano y’umugabo gusa. Uwayezu ntakwiye guhora asabwa ibitunga umuryango kuko nawe akwiye gufashwa mu iterambere ry’umuryango. Umugore muzima ni uwumva ko gutunga umuryango ariwe bireba mbere.

Uku kwita ku muryango kandi nibyo bigarukwaho na Tumuhirwe Ailine. Avuga ko we kuba muri motherse Union byamufashije kwihanganira uwo bashakanye nyamara yaramubangamiraga. Uku kwihangana ngo byatumye barushaho kubana neza. Ngo  umugabo we yakundaga gutaha yasinze akamubwira anabi ariko ngo kubera kumworohera byatumye abasha kubaka kandi urugo rutera imbere.

Aba bagore kandi bavuga ko imibanire myiza yatumye biteza imbere ubwabo. Pasiteri Ntirenganya Justin uyobora EAR Paruwasi Kiyombe avuga ko iri terambere aba bagore bavuga barikesha kwibumbirahamwe. Avuga ko babumbiwe mu bimina bityo babasha kwizigamira.

 m_Ikirango cya Mothers’ Union

Abanyamuryango bashya ba Mothers’ Union bambikwa imidari.

Ubundi umunsi ngaruka mwaka w’umuryango Mothers’ Union wizihizwa tariki 25 Werurwe buri mwaka. Gusa iyo udahuye n’icyumweru ngo wimurirwa ku yindi tariki. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1965 mugihe ku isi watangiye kwizihizwa 1876. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba isaba umugore kuba umunyu w’isi. Muri EAR Paruwasi ya Kiyombe hinjijwe n’abandi banyamuryango hagamijwe gukomeza gukangurira abantu kwiteza imbere no kubaka ingo zizira amakimbirane. Muri uyu muhango kandi abantu 3 bakennye bahawe imfashanyo irimo imyambaro ndetse n’ibikoresho by’ishuli ku mwana w’impfubyi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment