Rwamagana Itsinda ryitwa Dusurane ryagabiye inka uwarokotse jenoside utishoboye

Imiryango 15 yibumbiye mu itsinda bise “Dusurane” yo mu mugududu wa Ramba mu kagari ka Nyagasenyi, umurenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15/04/2014 yagabiye inka umukecuru warokotse jenoside utishoboye utuye mu mudugudu wa Rusave ho muri aka kagari ka Nyagasenyi.

Rwamagana Itsinda ryitwa Dusurane ryagabiye inka uwarokotse jenoside utishoboye1

 Mu byishimo byinshi, umukecuru Mukarukaka Konsesa wagabiwe inka yashimiye iyi miryango y’abaturanyi be bamutekerejeho bakamuha inka ntayo yagiraga kandi agashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, we watangije gahunda ya Girinka none na we ikaba imugezeho.

Uyu mukecuru Mukarukaka yavuze ko aho ashingira ibyo byishimo bye ari uko atagiraga inka none akaba ayibonye, bityo ngo yizeye ko izamuha amata ndetse ikamuha ifumbire izatuma imirima ye yera neza.

m_Rwamagana Itsinda ryitwa Dusurane ryagabiye inka uwarokotse jenoside utishoboye2

 Umuyobozi w’umuryango “Dusurane”, Karabaranga Vedaste, yavuze ko itsinda ryabo ryashinzwe hagamijwe kumenyana hagati yabo no gusurana kugira ngo batsure umubano, bityo ngo bakaba baratekereje ko muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 bareba umuturanyi wabo basura ariko by’umwihariko akaba ari umuntu utishoboye bafasha ku buryo bamufasha bamuremera.

Rwamagana Itsinda ryitwa Dusurane ryagabiye inka uwarokotse jenoside utishoboye3

 Icyo gitekerezo ngo bakijeje ku buyobozi bw’umurenge n’ubw’akagari, maze bigaragara ko mu mudugudu wa Rusave uturanye n’uwa Ramba batuyemo, hari umukecuru Mukarukaka Konsesa kandi atishoboye, bafata icyemezo cyo kwegeranya inkunga bamugurira inyana y’inka nziza ihagaze mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 ndetse bamwubakira ikiraro.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/04/2014, bakaba ari bwo bamushyikirije iyi nka ku mugaragaro ndetse n’ibindi byangombwa nk’umunyu wayo ndetse n’akamashini kifashishwa mu gufuhera umuti urwanya uburondwe.

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, mu rwego rw’akarere ka Rwamagana, bwashimiye iyi miryango kuba yarafashije uyu mukecuru utishoboye, ndetse busaba ko n’abandi bareberaho bagakomeza kwiyumvamo umutima wo gufasha abarokotse jenoside batishoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, Rushimisha Mark yashimiye iri tsinda “Dusurane” ku bw’igikorwa cy’urukundo batekereje cyo gufasha uyu mukecuru bamuha inka maze asaba abaturage b’umudugudu wa Rusave kuzakomeza kuba hafi y’uyu mukecuru kugira ngo iyi nka izitabweho uko bikwiye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne wari waje muri ibi birori, yashimiye iki gikorwa cyakozwe n’abaturage ubwabo maze avuga ko ari intambwe nziza mu myumvire abaturage bamaze kugeraho yo kubona ikibazo bakaba ari bo bishakamo ibisubizo batagombye gutegereza  abayobozi.

Madame Muhongayire akaba yasabye umukecuru Mukarukaka gufata neza iyi nka ahawe, akayitaho kugira ngo izamuhe umusaruro kandi akibuka ko na we afite inshingano zo kwitura. Ibi bivuze ko mu gihe iyi nka izabyara, Mukarukaka akwiriye kuzareba undi muturage utishoboye akamuziturira.

Umuryango “Dusurane” umaze amezi 7 ushinzwe n’imiryango 15 yo mu mudugudu wa Ramba mu kagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana ukaba ugamije kunoza umubano nk’abaturanyi ariko ntibigarukire aho gusa, ahubwo bagakora n’ibikorwa by’urukundo bifasha abatishoboye n’abari mu ngorane.

Emmanuel Ntivuguruzwa

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment