Abahagarariye amadini n’amatorero yemewe akorera mu karere ka Rutsiro bakoranye inama n’ubuyobozi bw’akarere tariki 24/04/2014, bashyiraho komite nshya y’impuzamatorero, mu rwego rwo kunoza no gukurikirana uruhare rw’amadini n’amatorero mu bikorwa biteza imbere akarere.

 Rutsiro : Komite nshya y’ihuriro ry’amatorero n’amadini yitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza

Iyo komite ya forumu y’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Rutsiro yigeze kubaho mbere y’imyaka igera muri itanu ishize, ariko imikorere yayo ikaba yaragiye icumbagira bitewe n’abapadiri ndetse n’abapasiteri bari bayirimo, ariko bagenda bimuka bajya gukorera ahandi.

Ni yo mpamvu byabaye ngombwa ko hajyaho indi komite mu rwego rwo kuziba icyo cyuho no kugaragaza ibikorwa bifatika bigamije guteza imbere akarere, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yabisobanuye. Ikindi cyatumye hashyirwaho komite y’impuzamatorero ngo ni uko nta mategeko cyangwa amabwiriza rusange iyo forumu yagenderagaho, bigatuma buri wese akora ibintu bye ku giti cye, kandi akabikora mu buryo yishakiye.

Padiri Ntirandekura Gilbert usanzwe uyobora paruwasi ya Crête Congo Nil yo muri Diyoseze ya Nyundo ni we watorewe kuyobora komite y’impuzamatorero mu karere ka Rutsiro. Azafatanya na bagenzi be batanu baturutse mu madini n’amatorero atandukanye bakaba bagiye batorwa ku myanya itandukanye.

Padiri Ntirandekura watorewe kuyobora iyo komite avuga ko icya mbere azibandaho ari uguharanira ko amadini arangwa n’ubumwe ndetse n’ubufatanye, buri dini rigakurikiza ibyo ryemera, ariko ntihabeho kubangamira cyangwa guhangana n’abayoboke b’irindi dini. Avuga ko amadini  n’amatorero naramuka akurikije amategeko y’Imana nk’uko abyigisha bizagira uruhare runini mu kubaka igihugu.

Icya kabiri azibandaho ngo ni uguhuza amadini n’amatorero n’ubuyobozi busanzwe bw’akarere. Ibyo ngo bizoroshya imikoranire mu gihe inzego za Leta zizaba zifuza gutanga ubutumwa cyangwa zikeneye ubufasha mu banyamadini, kuko hazajya habaho guhura no kubiganiraho mu buryo bworoshye.

Iyo komite yatowe kandi ngo izagira uruhare mu kugira inama umuyobozi w’idini cyangwa itorero bizagaragara ko yitwaye nabi, mu rwego rwo kwirinda ko icyaha cyangwa ikosa ry’umuntu umwe ryashyirwa ku madini yose. Izi nshingano zagarutsweho nka zimwe mu nshingano z’iyo komite biturutse kuri pasiteri wo mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro uherutse gufatanwa ifoto ya Twagiramungu, akaba yari yarayibitse mu mufuka w’ikoti, noneho mu gihe ahuye n’ikibazo, agakuramo ya foto, akayireba, akayishyira no ku mutima, akumva ngo aratuje, nk’uko uwo mupasiteri yabisobanuye.

Abapasiteri n’abandi banyamadini bibukijwe ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire iboneye iberanye n’abana b’Imana, kuko iyo umuntu nk’uwo atandukiriye, ngo ntabwo bitukisha idini rye gusa, ahubwo ngo bitukisha n’Imana yamugiriye icyizere cyo kuba umushumba w’intama zayo.

Iyo komite nshya yiyemeje ko bitarenze tariki 25/05/2014 izaba yamaze gukora imbanzirizamushinga y’amategeko bazajya bagenderaho nk’ihuriro ry’amadini n’amatorero yo mu karere ka Rutsiro.

Barateganya no gukora indi nama izahuza abahagarariye amadini n’amatorero mu mirenge yose igize akarere ka Rutsiro, iyo nama ikazaba tariki 12/05/2014.

Biyemeje no gushyiraho komite z’impuzamatorero mu rwego rw’uduce tune (zones) tugabanyijwemo imirenge igize akarere ka Rutsiro, ibyo bikazajyana no gutegura ibiterane mpuzamatorero bizaba mu kwezi kwa gatandatu bikazajya bibera hirya no hino muri ayo matsinda agabanyijwemo imirenge.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko amadini yari asanzwe afite uruhare runini mu iterambere ry’akarere, ariko noneho ubwo hagiyeho komite nshya, ngo biratanga icyizere ko amadini n’amatorero yo mu karere agiye kunoza imikorere no gukorana imbaraga kugira ngo abashe kugera ku bikorwa byinshi by’iterambere.

Umuyobozi w’akarere yashimiye abayobozi batorewe guhagararira abandi, abasaba kuganira n’abo bayobora ku ruhare rwabo mu kuba umusemburo w’imiyoborere myiza n’iterambere ry’akarere ka Rutsiro.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment