Rusizi

Muri iki gihe abakristu ba kiliziya gatulika bari mu gihe cy’igisibo,usanga  bamwe muri bo barushaho gusenga no gufasha abatishoboye haba abarwariye kwa muganga hirya no hino n’ abafite ibindi bibazo, ibyo bakabikora  kurusha ikindi gihe gisanzwe.

Mu gushaka kumenya birushijeho ibyerekeranye n’igihe cy’igisibo, twaganiriye  na Padiri Niragire Valens, ushinzwe komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu, agira icyo abivugaho agira n’icyo asaba abakristu bose, cyane cyane aba kiliziya gatulika muri iki gihe cy’igisibo, kibanziriza Psika izaba ku wa 20.04.2014.

Padiri Niragire Valens avuga ko igihe cy’igisibo ari igihe abakristu biyibutsa ibijyanye n’urupfu rwa Yezu kristu, muri icyo gihe umukristu akaba afite inshingano 3 z’ingenzi ari zo, gusenga kugira ngo  abashe koko kwegerana n’Imana na Yezu kristu, gufashanya umukristu yigomwa ariko ibyo yigomwe akabifashisha abakene, inshike, imfubyi, abapfakazi  n’abandi bose bafite ibibazo binyuranye, umukristu akaba agomba kugira igihe cyo kwegera cyane abo bose bafite ibibazo akabitaho akabereka ko ari kumwe na bo nk’uko Yezu kristu akiri kuri iyi si atahwemaga kwita kubababaye bose.

Icya gatatu umukristu aba akwiriye gukora muri iki gihe cy’igisibo  ngo ni ukwibabaza kugira ngo yifatanye na Yezu kristu mu kababaro yagize.

Padiri Niragire Valens, icyakora avuga ko umukristu nyakuri adakwiriye kwita ku mbabare cyangwa gusenga cyane mu gihe cy’igisibo gusa, ahubwo ko akwiriye no kubikora no mu bindi bihe byose by’umwaka, kandi abakristu bose bakaba bakwiriye kurangwa n’urukundo nk’urwa Yezu kristu muri bagenzi babo, bakiyunga n’abo bahemukiranye, kugira umutima w’impuhwe ndetse no guhora bicuza ibyaha baba bakoze cyane cyane nk’iyo babona hari uwo bahemukiye kandi ibyo bakabikora buri munsi kugira ngo ubukirisitu bwabo hatagira ikibwanduza, kandi bagahora bereka abaturanyi babo ndetse n’abandi babana mu buzima bwa buri munsi nk’abo bakorana mu kazi n’abandi umutima w’ubugwaneza kugira ngo ingeso zabo zibere abo bandi icyitegererezo kuko ngo umukrsistu nyakuri akwiriye guhora ari icyitegererezo cy’ibikorwa byiza muri bagenzi be.

Umukristu kandi akwiriye no kubahiriza neza gahunda za Leta kuko iyo izo gahunda zubahirijwe neza ari nabwo igihugu gitera imbere by’ukuri kandi kuri Padiri Niragire Valens umukirisitu agomba guhora ashaka icyamuteza imbere kuri Roho no ku mubiri n’icyateza imbere bagenzi be kugia ngo abantu bahore mu mahoro kandi batekanye. Akomeza yifuriza abakristu bose kwitegura neza umunsi mukuru wa Pasika, kandi iyo Pasika ikagira icyo ihindura mu buzima bwabo, ubw’imiryango yabo, ndetse n’ubw’abaturanyi babo.

Madame Uwibambe Joséphine, umuyobozi wungirije w’inama nkuru ya Paruwasi gatulika ya Cyangugu. Kimwe na Frère Rusanganwa Protais umuyobozi wa T.T.C Mururu, bose bavuga ko mu gihe nk’iki cy’igisibo bakangurira abakristu bagenzi babo kugira icyo bagikoraho cyo kwita ku batagira kivurira cyane cyane abarwayi baba bamaze igihe kirekire mu bitaro batagira ababitaho, kandi bakarushaho kwegerana n’Imana cyane mu masengesho, ibyo bagahora babikora atari mu gihe cy’igisibo gusa

ahubwo n’ikindi gihe cyose kandi bakihatira kubana na bagenzi babo bose amahoro no kwifatanya n’abandi mu kababaro kabo, ibyo bakabikora bamaze kwigorora koko n’imana kandi buri munsi.

Igisibo gitegura Pasika uyu mwaka cyatangiye ku wa 05 Werurwe, 2014, abakristu gatulika basigwa ivu ku gahanga, ngo gusigwa ivu ukaba ari umuhango wakorwaga n’abayahudi kuva kera , ngo iyo bakoraga igisibo bisigaga ivu mu gahanga bakambara n’ibgunira nk’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi, ngo iminsi 40 igisibo kimara ikaba yibutsa iminsi 40 Yezu yamaze yibabaza asenga n’imyaka 40 abayisiraheri bamaze mu butayu bagana I Knani mu gihugu cy’isezerano.

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment