RUSIZI Imiryango ibiri y’ababana n’ubwandu bwa virisi itera sida yorojwe inka.

Imiryango ibiri ifite abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA  bafashwa n’umushinga RWA 380 ukorera muri ADEPR Paruwasi ya GIHUNDWE yahawe inka n’uyu mushinga mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho y’abagize iyi miryango.

Umushumba w’itorero ry’Akarere rya   Rusizi Pasteur Hagenimana Vincent avuga ko uretse kuba itorero rya Pentecote ryunganirwa na Compassion Internationale mu gufasha abatishoboye ngo  naryo rifite mu nshingano gufasha abatishoboye babubakira, baboroza, banabafasha mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubundi bufasha bukenewe.

Abahawe inka ni imiryango ibiri itishoboye ifite abana babana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida bari mu itsinda ryitwa ABAHUJE rigizwe n’ababyeyi n’abana 42 bose  babana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida bafashwa n’umushinga RWA 380 ukorera mu itorero   ADEPR Gihundwe uterwa inkunga na Compassion Internationale. Uretse iyi miryango ibiri yahawe inka abagize itsinda ABAHUJE ngo bari baherutse no guhabwa inkunga y’amafaranga miliyoni imwe n’igice n’uyu mushinga  yo kubafasha gukora ubucuruzi buciriritse.

Havugimana Flavien umuhuzabikorwa w’imishinga ikorera mu matorero afitanye ubufatanye na compassion internationale mu turere twa Rusizi na Nyamasheke avuga ko inshingano za compassion ari ugufasha abana batishoboye mu kubagobotora mu ngoyi y’ubukene bafashwa mu bice byose by’ubuzima. Kuba imiryango ya bamwe mu bana bafashwa n’uyu mushinga bahawe inka ngo bizabafasha kuzamura imibereho yabo

Abahawe inka bavuga ko bishimiye ubu bufasha babonye bakaba ngo na bo biteguye kuzoroza abandi. Umushumba w’itorero ry’Akarere rya Rusizi, Pasteur Hagenimana Vincent avuga ko uretse kuba itorero rya Pentecote ryunganirwa na Compassion Internationale mu gufasha abatishoboye ngo naryo rifite mu nshingano gufasha abatishoboye

Compassion Internationale yatangiye gukorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu mwaka wa 2006 ikaba imaze gufasha abana barenga 4200. Amatorero afashwa na Compassion International  asabwa kujya akurikirana neza imigendekere y’imishinga afashwamo kuko iyo hari ahagaragaye imikorere mibi inkunga ihagarikwa bityo bikagira ingaruka ku batishoboye iba yari ifatiye runini.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment