ECOBANK yasuye urwibutso rwa Jenodide  inoroza inka abarokotse Jenoside bahatuye

Inka zifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nizo zorojwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda  mu 1994 bo mu murenge wa Rukumberi ho mu karere ka Ngoma.

Aborojwe izi nka bavuga ko nyuma yo kunyagwa n’abicanyi  inka  bari bafite mu gihe cya Jenoside bishimiye ko bongeye korozwa n’abandi banyarwanda bafite umutima mwiza.

Ubuyobozi bwa ECOBANK mu ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 26/04/2014 ubwo basuraga uru rwibutso wanabaye umwanya wo kunamira abazize Jenoside bahashyinguwe ndetse no koroza abayirokotse bashegeshwe n’ingaruka zayo.

Ubu ubuyobozi bwanatangaje ko ibikorwa nkibyo byo kuremera abatishoboye bikwiye kuba umusemburo mu bandi banyarwanda bifite maze bakumva ko  gushyigikira no kuzamura utishoboye ari inshingano zabo.

Nkuko Mazimpaka Athanase umwe mu barokotse Jenoside bo mu murenge wa Rukumberi mubyishimo byinshi ashima Imana itanga umutima wo gutanga mu bantu ,maze anibutsa ko aborojwe izo nka bari boroye mbere ya Jenoside maze bakaza kuzinyagwa n’abicanyi banabahekuye bakabicira ababo.

Yagize ati”Mubuzima bwaranze abanyarukumberi mbere ya Jenosde twari aborozi ariko twaranyazwe tunyagwa inka banatwicira abacu, ariko twagize amahirwe tubona leta nziza ishakira abanyarwanda bose amahoro.Turashima ko igihugu gifite abantu bazima bafite ibyo batunze ariko bakibuka ko hari ibyo bagenera abatishoboye nkatwe banyazwe.”

Mu ijambo ry’uhagarariye ECOBANK mu ntara y’Iburasirazuba Munanura Nicolas, yavuze ko bagaya cyane abijanditse muri Jenoside bakica bagenzi babo bikaba ngo ari ingaruka y’ubuyobozi bubi bwari buriho icyo gihe.

Yabisobanuye agira ati « Turanenga abo bose bijanditse muri jenoside bakica bagenzi babo, nanagira inama abanyarwanda gufasha leta yacu ikunda abanyarwanda, twese turwanye ibyo byose byatuma abanyarwanda basubira muri ayo mateka mabi ya Jenoside yaranze u Rwanda.”

Inkunga nkizi zigenda ziboneka zo gufahsa abacitse ku icumu rya Jenoside ngo zihabwa abantu batoranijwe n’inteko y’abarokotse haherewe kubabaye kuruta abandi.

ECOBANK itangaza ko iki ari igikorwa ngarukamwaka bakora mu ntara zose z’u Rwanda nk’abafatanyabikorwa ba leta bakaba bariyemeje gutanga umusanzu mu kuyifasha kubaka umuryango nywarwanda washegeshwe na genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment