Kuri iki cyumweru tariki 27/04/2014 ku munsi w’Impuhwe z’imana uba nyuma y’icyumweru cya Pasika, nibwo Musenyeri Mbonyintege Smaragde umuyobozi wa Diosese ya Kabgayi yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Paruwase ya Ruhango ahantu bivugwa ko hakunze kubera ibitangaza.

Uyu muhango ukaba wabaye nyuma ya missa yari yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 50 baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda nk’Uburundi, Uganda, Congo n’ibindi.

Ruhango: Hemejwe ko hagomba kubakwa ingoro y’Impuhwe z’Imana

Musenyeri aha umugisha ahazubakwa iyi ngoro

Aho baza kwizihiriza umunsi w’Impuhwe z’Imana muri aka karere ka Ruhango, babanje gukora umutambagiro ungana n’ibirometero 12.

Uyu munsi kandi ukaba wahuriranye n’isengesho ubundi rikorwa ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi aho naryo ryitabirwa n’abantu batari bake kubera ibitangaza bivugwa ko bikunze kuhabera.

Ruhango: Hemejwe ko hagomba kubakwa ingoro y’Impuhwe z’Imana

Musenyeri yahaye umugisha abatabiriye umunsi w’Impuhwe z’Imana

Uyu muhango kandi ukaba wahuriranye n’ishyirwa mubatagatifu ry’aba Papa babiri, aho nabo bahawe umugisha ndetse umwe muribo Papa Yohani Pawulo II wageze bwa mbere mu Rwanda akaba yubakiwe ishusho ye ahagomba kuzubakwa iyi ngoro y’Impuhwe z’Imana.

Iyi paruwase ya Ruhango ikomeje kugaragaramo ibitangaza byinshi aho abantu baza kuhasengera bafite ibibazo bagataha bikemutse. Hakaba habera isengesho ryatangiye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ritangizwa na padiri Stanis ukomoka mu gihugu cya Pologne.

Ruhango: Hemejwe ko hagomba kubakwa ingoro y’Impuhwe z’Imana

Ahubatswe ishusho ya Papa Yohani Pawulo II wagizwe umutagatifu

Nyuma yo guha aha hantu umugisha Musenyeri Mbonyintege Smaragde, yasabye abakiristu gukomeza kwitwara neza biyegereza Imana, kandi barangwa no kubana neza n’abo baturanye bagira umutima wo kubabarirana.

Abakirisitu bari bitabiriye uyu muhango, bakaba bavuga ko iki gikorwa cyo kubaka iyi ngoro kibashimishije cyane, bagahamya ko iyi ngoro nimara kuzura aha hantu hazitabirwa n’abantu benshi cyane, ngo kuko n’ubundi bajyaga bahaza hadatunganyije.

 Ruhango: Hemejwe ko hagomba kubakwa ingoro y’Impuhwe z’Imana

Gusa ariko bakaba bagaragaza imbogamizi zo kuba aha hantu hatari hagera ibikorwa by’ubukerarugendo cyane cyane amahoteri, kuko akenshi abitabira amasengesho ahabera,  babura ahantu barara dore ko hari abahaza bakahamara iminsi itatu mbere y’uko iri sengesho riberamo ibitangaza riba.

Bakaba basaba ubuyobozi ndetse n’abashoramari kureba uko impande z’aha hantu hakubakwa, bityo bigafasha abantu baturuka impande zose z’Isi baje kwegerana n’Imana.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment