Ikigo cya StarTimes n’akarere ka Nyamagabe batashye umuriro cyagejeje ku ngo esheshatu ndetse n’amazi cyashyize mu rugo rumwe z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Ngiryi mu mudugudu wa Munyege, kinabaha ibiribwa bigizwe n’umuceri n’amavuta ndetse n’amasabune yo kumesa, umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/04/2014.

 Nyamagabe: StarTimes yafashe mu mugongo abarokotse jenoside batishoboye.

Kamanzi Hussein, ubuyobozi w’ubucuruzi n’amashusho (brand manager) muri StarTimes avuga ko ari inshingano z’abafite amikoro gufasha abarokotse jenoside batishoboye, iki kikaba ari igikorwa bakora mu kwezi kwa kane buri mwaka bajya hirya no hino mu gihugu gufasha abarokotse jenoside batishoboye.

 Nyamagabe: StarTimes yafashe mu mugongo abarokotse jenoside batishoboye.

Ati “ni inshingano yacu nk’abanyarwanda kuba abafite uko tumeze tugomba gusura abantu badafite uko bameze cyangwa se bahuye n’ibibazo bya jenoside yakorewe abatutsi”.

Aba baturage bahawe umuriro mu nzu zabo ndetse n’uwegerejwe amazi bavuga ko bigiye guhindura ubuzima bwabo kuko wasangaga bubagoye.

Kampogo Roza w’imyaka 60, umwe mu bagejejweho umuriro w’amashanyarazi avuga ko mbere kugira ngo mu nzu habashe kubona yajyaga acana buji bityo umwana babana ntabashe kubona uko asubiramo amasomo neza, ariko ubwo abonye amashanyarazi iki kibazo kikaba gikemutse ndetse agaca ukubiri no kongera kugura amabuye ya radiyo.

“Hari umwana utabonaga aho yigira avuye kwiga. (Radiyo) najyaga nyumva nguze amabuye none nzajya ncomeka ku muriro numve radiyo, umwana yige, rwose ibi ni byiza cyane,” Kampogo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yashimiye StarTimes ndetse n’abafatanyabikorwa muri rusange badashaka inyungu zabo gusa ahubwo bakanatekereza ku baturage batishoboye bagamije kubafasha gutera imbere.

Yasabye n’ibindi bigo n’imiryango bikorera mu Rwanda kwinjira mu bikorwa by’urukundo ndetse no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi byiga amateka yayo, biremera abayirokotse batishoboye kandi mu bikorwa birambye bihindura imibereho yabo.

Uretse gufasha aba baturage barokotse jenoside batishoboye, ubuyobozi n’abakozi ba StarTimes bagera kuri 80 banifatanyije n’abaturage b’akarere ka Nyamagabe mu muganda rusange ndetse banasura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi banarutera inkunga.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment