RISD yageneye imyambaro abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu nkambi ya Kigeme1

Umuryango nyarwanda uharanira iterambere rirambye (RISD) utewe inkunga n’umuryango w’impuzamatorero w’abaholandi (ICCO), wageneye imyambaro yiganjemo iyo kwifubika abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu nkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’abanyekongo mu rwego rwo kubarinda imbeho.

RISD yageneye imyambaro abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu nkambi ya Kigeme2

Ubwo bagezaga iyi myambaro ku cyiciro cya nyuma kirimo abana bari hagati y’imyaka ine n’itanu kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/04/2014, Harindintwali Etienne, umukozi wa RISD avuga ko batekereje ku gufasha abana bari munsi y’imyaka itanu kuko ahantu batuye hakonja kandi abana bakaba aribo bashobora kuba bagirwaho ingaruka n’imbeho kurusha ibindi byiciro barwara nk’indwara zitandukanye ziyikomokaho nk’umusonga.

Ati “kubera imiterere y’iyi nkambi ya Kigeme, mu gushakisha abagenerwabikorwa twatera inkunga twibanze cyane cyane ku bana kuko aribo imbeho yibasiraga bikabaviramo indwara, no kuba nta bundi bushobozi baguraga bwo kubona imyenda, duhitamo kubazanira imyenda y’imbeho cyane cyane ku bana batoya”.

Ikibazo cy’imbeho ngo kirahari mu kambi ya Kigeme kandi ikaba ishobora kugira ingaruka ku bana bakiri bato, bikaba ari igisubizo ku babyeyi kubona bari guhabwa imyenda yo kwifubika nk’uko Nyiragatete Zipora, uhagarariye abagore mu nkambi ya Kigeme abivuga.

“Rwose ikibazo cy’imbeho kirahaba cyane cyane ku bana. Mbese muri make batugiriye neza cyane kubona bari kubaha imyenda y’imbeho,” Nyiragatete.

Nyiragatete akomeza asaba ko n’abantu bageze mu zabukuru bakwibukwa mu gihe bagenera abandi imyambaro kuko ngo iyo bahunganye imaze gusaza kandi nta myenda bakunda kubona.

Iki gikorwa cyo gutanga imyambaro ku bana bari mu cyiciro kiva ku wavutse uwo munsi kugeza ku myaka itanu cyageze ku bana basaga ibihumbi bitatu na Magana atanu.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment