Umushinga World Vision uharanira uburenganzira bw’abana ugiye gukorana n’urubyiruko ruri mu muryango w’abasukuti (SCOUT) biga mu bigo by’amashuri yisumbuye mu rugamba rwo guharanira ko uburenganzira bw’abana bwubahirizwa.

 m_Abasukuti bagiye kwifashishwa mu guharanira uburenganzira bw’abana

Ibi byatangajwe na Habinshuti Védaste, umunyamategeko ushinzwe kurengera abana no kubarinda ihohoterwa muri ADP ya Nyamagabe, Mudasomwa na Karaba zo mu karere ka Nyamagabe mu mahugurwa yagenewe uru rubyiruko ku itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura rwahawe kuri uyu wa gatatu tariki ya 02/04/2014, yiyongera ku bumenyi ku itegeko rirengera umwana no kumurinda ihohoterwa bahawe mbere.

Habinshuti akomeza avuga ko bahisemo urubyiruko kuko rufite imbaraga zo kugera hirya no hino rukigisha abaturage rubasanze mu ngo cyangwa se ku mashuri, mu gihe bazaba bavuye mu biruhuko bakazahera ku mashuri bakora ubukangurambaga ku burenganzira bw’abana nyuma bakazajya ahantu hakunze kugaragara cyane abana bata amashuri ku mpamvu zinyuranye.

Ati “Tuzahera ku bigo by’amashuri bya Nyamagabe nibirangira twibande ahantu hakunze kugaragara ihohoterwa rikorerwa abana. Aha navuga nka za Kitabi hari ubuhinzi bw’icyayi, mu mujyi wa Nyamagabe hari abana benshi bata amashuri, mu Gasarenda naho hari ikibazo cy’abana bata Amashuri igihe kitageze, aho niyo gahunda dufite yo kubakoresha cyane twibanda no ku bikorwa bimwe na bimwe bibangamira uburenganzira bw’abana”.

Ababyeyi baributswa ko abana babafatiye runini bityo bakaba bagomba kubarera neza, kubarengera no kubakangurira kugana ishuri kugira ngo bakure mu bwenge no mu gihagararo, ari abana igihugu gitezeho ejo hazaza heza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment