Ngoma: Imbuto Foundation yahembye abana 22 b’abakobwa  bitwaye neza mu bizamini bya leta by’ umwaka ushize

Abana 22  b’abakobwa bo mu turere twa Ngoma na Kirehe nibo bahembwe n’umuryango Imbuto foundation kubera  gutsinda neza mu bizamini bya leta bisoza amashuri mu mwaka wa 2013.

Imbuto foundation isanzwe ihemba abana b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta mu rwego rwo  kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa bamwubakamo icyizere.

Ubwo aba bana bashyikirizwaga ibihembo bagenewe na Madame Jeannette Kagame uyoboye umuryango Imbuto foundation, kuri uyu wa 31/03/2014, aba bana bakanguriwe kwiga amasomo y’imyuga (ubumenyi-ngiro) ndetse no kutagira amasomo batinya bibaza ko yashoborwa n’abahungu gusa.

Mu rwego rwo kubakangurira kwiga amasomo aganisha ku bumenyi-ngiro, umuryango imbuto foundation wari wazanye umwe mu bakobwa bigiriye icyizere bakiga ayo masomo none akaba yaramugiriye akamaro gakomeye mu kazi akora.

Umuhoza Sandrine, yize ibijyanye n’ubumenyi-ngiro muri IPRC/Kigali yiga ibijyanye no kubaza none ubu ngo yihangiye imirimo kandi ako kazi afite kamwinjiriza amafaranga menshi mu gihe hari benshi mu bakobwa bakitinya mu kwiga ubumenyi-ngiro.

Yagize ati ” Ndashima umuryango wanjye utaranshiye intege ubwo nababwiraga ko ngiye kwiga ubumenyi-ngiro, kuba ndi uko ndi uku mbikesha ko nize umwuga. Byabanje kungora kuko abanyeshuri twiganaga babanje kumfata nkaho ntashoboye  kuko ndi umukobwa ariko nyuma nibo bazaga ngo mbasobanurire.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yavuze ko yishimira ko akarere ka Ngoma kari mu turere twatsindishije neza mu bana b’abakobwa ku kigereranyo kirenga 90% ugereranije  ni myaka ishize.

Abana bahembwe nabo bashimye cyane ko igihugu cyabazirikanye ndetse banashima umuryango imbuto foundation bavuga ko bibahaye imbaraga zo kumva ko bagomba gukora bashyizeho umwete bagakomeza kuba indashyikirwa.

Umuhoza Evelyne umwe mubahembwe yagize ati” Ibi bitera imbaraga n’abandi bakobwa kugirango bazabone ibi bihembo. Binyeretse ko n’intego zose nahize nzazigeraho kubera kwigirira icyizere.”

Muri uyu muhango wo guhemba aba bana b’abakobwa bitwaye neza, hanarebewe hamwe inzitizi zigihari zibangamira umwana w’umukobwa  mu myigire ye.

Zimwe mu nzitizi zagaragaye havuzwemo ikibazo cy’ibishuko aho abantu bakuru bashuka abana b’abakobwa bakabatera inda bigatuma bava mu mashuri, gusa ariko nanone ngo abana b’abakobwa barasabwa kwitwara neza kuko hari abo bibaho nabo basa n’ababizaniye.

Minisitiri muri premature, ushinzwe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri,Stella Ford Mugabo, wari intumwa ya madame Jannette kagame muri uyu muhango, yasabye abana b’abakobwa  gukomeza guharanira kuba indashyikirwa batsinda neza.

Yagize ati ” Inkubito z’icyeza rero bakobwa bacu muhawe ibihembo ko mwatsinze neza umwaka ushize, kirazira rero kuzasubira inyuma nkuko umwe mu babyeyi yababwiye. Iki gihembo muhawe kibatere ishyaka ryo kuzahora iteka ku isonga.”

Mubihembo byatanzwe birimo certificate y’ishimwe isinyweho na Mme Jeannette Kagame, igikapu kirimo ibikoresho bitandukanye by’ishuri ndetse n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 20 y’ u Rwanda.

Abahembwe ni abatsinze mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza ndetse n’umwe mu batsinze mu cyiciro rusange Tron-commun ubu wiga kuri IPRC/East.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment