Musanze: Abakozi ba Access bank babimburiye  abandi  mu  kuremera  abacitse ku icumu

Musanze: Abakozi ba Access bank babimburiye abandi mu kuremera abacitse ku icumu

Abakozi ba Access Bank, ishami rya Musanze, kuri iki cyumweru tariki 13/04/2014 babimburiye ibindi bigo bikorera mu Karere ka Musanze  mu kuremera abacitse ku icumu aho bashyikirije umukecuru  Kandinga Marthe w’imyaka 70 ibyo kurya n’ibahasha  y’amafaranga  ibihumbi  50.

Kandinga  utuye mu Mudugudu wa Groupement mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yashyikirijwe  ibiro 20 by’akawunga, ibiro 25 by’umuceri, ibiro 25 by’isukari, igodora ryo kuryamaho n’ikiringiti ndetse n’ibahasha irimo ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda yo kumufasha kugura imbuto y’ibigori kugira ngo azabashe guhinga yiteze imbere.

Aganira n’itangazamakuru, umukecuru Kandinga yavuze ko ashimye  Imana yamuhaye urubyaro rwongeye kumufasha.

Yagize ati: “Ndashima Imana yampaye urubyaro rwaje kumfasha. …ukuntu mutadutereranye ntabwo twari tuzi ko twabona abantu badufasha, ntitwakekaga ko twabona n’aho dutura none mwaduhaye ibibanza dutuyemo…”

Mbere yo kumushyikiriza iyo nkunga, Umuyobozi bwa Access Bank,  ishami rya Musanze, Madame   Umutoni Sheila  yabanje  kumusura amugezaho ibibazo afite, ngo ibyo bamushyikirije ni byo yifuje.  Ngo  iki gikorwa bakoze kiri muri gahunda  amashami  yose  ya Access Bank  yiyemeje  yo kuremera umwe  mu bacitse ku icumu aho akorera.

Abakozi ba Access Bank hamwe n'umukecuru Kandinga ubwo bashyikirizaga inkunga bamugeneye mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

Abakozi ba Access Bank hamwe n’umukecuru Kandinga ubwo bashyikirizaga inkunga bamugeneye mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya banki bitagomba kwibanda gusa n’ibijyanye no gucuruza amafaranga gusa  ahubwo bigomba no kwita mu gufasha ababaye  ibagenera inkunga zitandukanye kugira ngo bave aho bari hatari heza.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza, Nshizirungu Aimable yakangaruye ibindi bigo gutera ikirenge cya Access Bank  bafasha abacitse ku icumu kuko  bakiri inyuma bakaba bagikeneye gufashwa kwifasha  kugira ngo batere imbere.

Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bafashwa n’ibigo bitandukanye  ariko binengwa ko bitanga inkunga zisiga abacitse ku icumu uko bari, inkunga zikenewe zikaba ari  izibafasha kwifasha.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment