m_Karongi One and All Love na Entrprise de Construction de Rubengera bafashije impfubyi za Jenoside zibana

m_Karongi One and All Love na Entrprise de Construction de Rubengera bafashije impfubyi za Jenoside zibana

Kuri uyu wa 13 Mata 2014, abakozi b’ikigo cy’ubucuruzi kizwi ku izina rya One and All Love na Entreprise de Construction de Rubengera ikora imirimo yo gusoresha mu Karere ka Karongi, bahaye impfubyi za Jenoside zibana mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu Mudugudu wa Nyeri inkunga igizwe n’ibiribwa ndetse n’imashini idoda bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa mu bihumbi magana abiri na mirongo irindwi na bitanu (275,000Rwf).

Yandamuriye Theophile, Umuyobozi w’ibi bigo byombi, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kwifatanya n’ aba bana b’impfubyi basizwe iheruheru na Jenoside babafata mu mugongo kandi bakabafasha kubona ikibatunga. Yagize ati “Tumaze kubona intego yo kwibuka y’uyu mwaka twaratekereje mu bushobozi bwacu nk’abakozi tukusanya inkunga na Company ya One and All Love iratwongerera.” Yandamuriye akaba yavuze ko igikorwa nk’iki kitarangiriye aha ahubwo baza komeza kwifatanya n’abagizwe impfubyi n’incike na Jenoside no mu bihe bisanzwe.

Inkunga aba bakozi ba One and All Love batanze yari igizwe n’ibiribwa bigizwe n’umuceri, ibirayi, amavuta n’ibindi ndetse n’amasabune bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana abiri na bitanu (205,000Rwf). Kuri ibyo hakaba hiyongereyeho imashini idoda ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Rwf) bahaye umwana w’umukobwa wacitse ku icumu rya Jenoside wari warihangiye umurimo w’ubudozi ariko abajura bakaza kumutera bakamwiba ibikoresho bye byose ndetse n’ibyo yadodaga. Uyu mwana w’umukobwa hakaba hari n’abandi batandukanye bamuteye inkunga kugira ngo ashobora kongera gusubukura imirimo ye. Muri bo harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera wamuhaye amafaranga ibihumbi ijana (100,000 Rwf) ndetse n’undi muturage wamwemereye ibihumumbi mirongo itanu (50,000 Rwf).

Marie Chantal Nyirajyambere, Umugenzuzi wa Bar na Resitora bya One and All Love Ltd  yadutangarije ko bo nk’abakozi bakusanyije inkunga bijyanye n’ubushobozi bwabo ingana n’amafaranga ibihumbi ijana na cumi (110,000 Rwf) maze Company na yo ngo yongeraho asigaye abarirwa mu bihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu (165,000 Rwf). Nyirajyambere akaba avuga ko yishimiye kuba na we yaragize uruhare mu gikorwa nk’iki. Yagize ati “ Njye biranshimije cyane kuko burya iyo muntu ari impfubyi ahora mu bwigunge ariko iyo abonye abamutekerezaho atari anazi biramushimisha. Ku ruhare rwanjye rero biranshimishije cyane kandi n’ikindi twiteguye kujya dufasha abasizwe na Jenoside iheruheru.”

Naho Ntakirutimana Francois, ushinzwe igikorwa cyo kwibuka muri Komite y’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Murenge wa Rubengera akaba n’umwe muri izo mpfubyi za Jenoside zibana ziba ahitwa kuri Nyeri zahawe iyo nkunga akaba avuga ko ashimira abibutse kubatera inkunga no kufatanya nab o mu bihe nk’ibi. Agira ati “Ni igikorwa cyiza kuko n’ubundi nk’uko kuva kera umuco Nyarwanda ubyerekana, Abanyarwanda barafashanyaga wagira ibyago baragutabaraga bakagufasha mu buzima bwa buri munsi bakagufata mu mugongo. Twebwe mu bigaragara tubona ari igikorwa cy’urukundo twishimira tunashima.”

Ntakirutima akomeza asaba Abanyarwanda ubona ntacyo bibabwiye ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bose hamwe kandi akaba ari na bo barusenye. Akaba asanga buri Munyarwanda agomba kwirengera ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi. Agira ati “Abatagira icyo bakora kubera ipfunwe ry’ibyo bakoze, na bo nabasaba gufunguka bagasaba imbabazi tugafatanyiriza hamwe kubaka iki gihugu.”

Naho Umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera, Mutuyimana Emmanuel, akaba yashimiye ibigo by’ubucuruzi ndetse n’ibindi bigo bitandukanye kimwe n’abantu ku giti cyabo bifatanya n’abasizwe iheruheru na Jenoside babatera inkunga ku buryo butandukanye bwaba kubafata mu mugongo babihanganisha mu bihe nk’ibibi ndetse n’abibuka ko badafite imiryango ibamenyera ibibatunga bakabibaha.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment