m_inzu ya miliyoni imwe n’igice niyo igiye kubakirwa gakire wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi

Aha babara inkunga yo kubakira Gakire yatanzwe mu mafaranga.

Inzu ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyoni imwe n’igice niyo igiye kubakirwa Gakire Jean de Dieu wacitse ku icumu utishoboye. Ni ku nkunga yakusanyijwe n’abaturage b’imidugudu ya Mirama ya mbere n’iya kabiri ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mata, 2014 mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi.

Gakire Jean de Dieu amaze mu mudugudu wa mirama ya kabiri imyaka 4. Yaje ashakisha imibereho aturutse mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo. Amafaranga akorera mu guhingira abaturage niyo atungisha umuryango we agakuramo n’ubukode. Ibi ngo byari bimaze kumunanira, Nubwo inzu yemerewe itari yubakwa we avuga ko kuri we asa n’uwamaze kuyibona kandi ngo izamwunganira mu buzima bwe.

Inzu igomba kubakirwa Gakire ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyoni imwe n’igice hatarimo ikibanza kuko gihari. Habimana Twaib, umukuru w’umudugudu wa Mirama ya kabiri ashima ubwitange abaturage bagaragaje. Kuri we asanga bamaze kumva agaciro ko gufashanya. Ibi ngo biratanga icyizere ko abantu batazongera kuryana ahubwo bazabana mu rukundo nk’abavandimwe. Kubera ko ibikoresho hafi ya byose byamaze kuboneka, ngo iyi nzu igomba kuba yuzuye mugihe kitagera ku kwezi.

Umugore wa Gakire ashyikirizwa inkoko yorojwe.

Umugore wa Gakire ashyikirizwa inkoko yorojwe.

Uretse amatafari atari yaboneka azabumbwa n’ihuriro ry’urubyiruko rwo muri iyi midugudu ya Mirama zombi ruharanira guteza imbere igihugu akaba ari narwo ruzakora imirimo y’ubwubatsi, ibindi bikoresho byose byitanzwe n’abaturage. Iyi nzu igomba kuba ifite amabati 30 kandi yose yabonekeye rimwe n’ay’igikoni n’ubwiherero. Ubwiherero nabwo hakaba hari abitanze kubucukura. Uretse kubakirwa Gakire yemerewe n’umwe mu baturage inka ndetse n’inkoko.

Muri nyagatare ndetse n’ahandi mu gihugu, ibikorwa byo gufasha no kuremera abacitse ku icumu birakomeje muri iki gihe cy’iminsi ijana abanyarwanda n’isi bibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment