Umuryango Handicap International wita ku babana n’ubumuga, ubinyujije mu mushinga wawo witwa “Uburezi budaheza” , guhera kuri uyu wa 16 urimo guhugura abarimu bo mu bigo icumi by’amashuri abanza. uyu mushinga w’Uburezi budaheza ukoreramo mu Karere ka Rutsiro ku kwikorera imfashanyigisho ku buryo buhendutse kuko bifashisha ibikoresho bahorana bugufi iwabo batarinze kujya kugura.

Untitled1

Ubwo twabasuraga, abo barium uko ari mirongo ine bose bari bahuze bamwe bakora amakarita y’u Rwanda, abandi bakora inyuguti, abandi bakora umubumbe w’isi n’ibindi bitandukanye, byose babikora bifashije impapuro, ibirere, amasaka, ibishyimbo, umuceri, kole. Babanzaga gushushanya noneho bakagenda bomekaho izo mpeke z’ibi bribwa bakoresheje kole aho wabonaga uretse no kuba imfashanyigisho binateye nk’imitako.

Mukamurenzi Eugenie, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Gasanze mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali akaba ari umwe mu bahugurira aba bariumu kwikorera imfashanyigisho, avuga ko yatangiye kubikora mu mwaka wa 2003 akorana na UNICEF mu cyo bitaga “Ishuri inshuti y’umwana”. Mukamurenzi akavuga ko iki gitekerezo cyaje bagamije gukemura ikibazo cy’imfashanyigisho zihenze. Agira ati “Imfashanyigisho zirahenze kandi nyamara byoroshye kubyikorera bakoresheje ibikoresho biboneka bugufi yabo.”

Uyu mwarimukazi akomeza avuga ko imfashanyigisho nk’izi abana bagira uruhare mu kuzikorera ngo bituma bafata vuba ibyo bize. Agira ati “Ubona abana baba babikunze kandi bagera mu rugo bakabisubiramo bakabyikorera.” Akomeza atanga ingero z’aho wasangaga abana baranagiye bakora ubusitani mu rugo iwabo bakoresheje amashusho ya zimwe mu mfashanyigisho bize gukora. Akagira ati “Iyo ubibonye ubona bishimishije cyane.”

Muhayimana Samuel, Umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rusororo, ngo na we asanga imfashanyigisho bize gukora zizabagirira akamaro cyane. Kuba bakoresha ibikoresho gakondo batarinze gutegereza ibiva imahanga ngo bizatuma abana babibikunda cyane kandi bitabire kubikora. Yagize ati “ibikoresho turimo gukoresha biteye amatsiko cyane. Umwana n’abona ukuntu wakora imfashanyigisho ukoresheje amasaka, ibigori, umuceri, na we bizajya bituma aho ari hose yumva yabikora.”

Musabyemariya Marie Chantal, Umukozi wa Handicap International mu Karere ka Rutsiro, avuga ko aya mahugurwa ngo bayatanze mu byiciro bitatu aho bahereye ku burezi budaheza bagasobanurira abarimu uko bagomba gufata abana babana n’ubumuga n’uburyo bagombye gutoza abandi bana kubana na bo batabaha akato cyangwa ngo bumve ko ntacyo bamaze. Icyiciro cya kabiri ngo bakaba barabigishije ururimi rw’amarenga kugira ngo bamenye kwigisha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, naho muri iki cya gatatu bakaba barimo kubigisha gukora imfashanyigisho.

Izi mfashanyigisho bakora, uretse no korohereza abarimu mu gutanga ubumenyi ngo zinahuza abana kuko iyo bazikora baba bazikorera mu matsinda. Bityo uko gukorera mu matsinda bikaba bihuza abana basanzwe (badafite ikibazo) n’ababana n’ubumuga. Kuri icyo Musabyemariya akongeraho ko ngo nko ku batabona imfashanyigisho zikoze kuri ubwo buryo bazikoraho bakumva icyakozwe icyo ari cyo na bo bakaba bakigana. Naho ku bafite ubumuga bw’intoki zitarambuka neza, na bo ngo gukora kuri izo mfashanyigisho birabashimisha cyane kandi uko bazikoraho ngo akaba ari na ko intoki zigenda zirambuka.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment