Imiryango 17 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 yo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yahawe ibikoresho bitandukanye n’Umuryango utegamiye kuri Leta wa Plan Rwanda.

Iyi miryango yahawe ibi bikoresho kuri uyu wa gatatu tariki 9 Mata 2014, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kiziguro, kikaba cyarateguwe mu rwego rwo kugira ngo iyi miryango yigarurire icyizere cyo kubaho no kumva ko batari bonyine nyuma y’imyaka 20 ishize Jenoside ibaye mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimpuhwe Esperence, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa yashimiye cyane umuryango wa Plan Rwanda kuba warateguye iki gikorwa cyo gufasha abatuye aka karere kongera kwiyubaka.

Yagize ati: “Dufite imiryango myinshi itishoboye ikeneye gufashwa, ariko kuba mutweretse ko iki gikorwa mukidufashijemo ni inkunga ikomeye muduteye mubyo twiyemeje kandi twahisemo, turabibashimira cyane”.

m_Imiryango 17 yacitse ku icumu yaremewe na Plan Rwanda

Abakozi ba Plan Rwanda babwirwa amateka y’urwibutso rwa Kiziguro 

Iyi miryango yahawe ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu buzima bwa buri munsi birimo; amabati, imisumali, amasabuni, imifariso n’ibyo kwiyorosa. Bahawe kandi ibyo kurya birimo; umuceri, ifu y’ibigori n’amavuta byose bikaba bifite agaciro karenga miliyoni 2 n’ibihumbi 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo kurenmera iyi miryango cyatangijwe no gusura urwibutso rwa Kiziguro ahaguye imbaga nyinshi y’abatutsi muri Jenoside, kuri uru rwibutso bagarutse ku mateka mabi yahembeye ubwicanyi mu cyahoze ari komini Murambi ariko Karere ka Gatsibo ubu bukozwe n’uwari burugumesitiri w’iyo komini Gatete Jean Baptiste, hanatangwa ubuhamya bw’abaharokokeye.

Umuryango wa Plan Rwanda usanzwe utera inkunga Akarere ka Gatsibo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza birimo; guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, kubaka ibyumba by’amashuli no koroza abatishoboye batuye muri aka Karere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment