ASEF ( African students education fund), umuryango mpuzamahanga w’abanyamerika ufasha abana b’abanyeshuri mu Rwanda, kugirango bamwe mubana bavuka mumiryango itifashije bagire amahirwe yo kwiga kuko akenshi hari abo usanga bavanwa mu ishuri n’amikoro macye.

Untitled1

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 15 mata 2014, uyu muryango wasuye abanyeshuri bafashwa nawo bo mu karere ka Gakenke kugirango barebere hamwe uko igihembwe bashoje cyagenze banategura igihembwe gitaha.

Stephanie Gregory, umuyobozi wa programe za ASEF mu Rwanda yadutangarije ko ASEF nubwo ari mpuzamahanga ariko igikorwa cyayo cyo gutanga imfashanyo kumiryango itishoboye kugirango bashobore kwiga igikorera gusa mu Rwanda kandi kubana b’abanyarwanda.

Gregory akomeza avuga ko buri nyuma y’igihembwe cy’amashuri bahura n’abanyeshuri bafasha kugirango barebere hamwe uko abanyeshuri bakoze arinako bategura igihembwe gikurikira.

Gregory avuga ko  bashatse gufasha bamwe mubana b’abanyarwanda kubera ibikorwa byabereye mu Rwanda, bakabona ko iby’ingezi ari ukwigisha urubyiruko rw’ejo hazaza.

Jean Bosco Hakizimana, ushinzwe uburezi mu karere ka Gakenke, avuga ko umuryango ASEF wishyurira abana amafaranga y’ishuri ukanabagenera ibikoresho bikenerwa n’umunyeshuri gusa bigakorerwa abana batishoboye bari mucyikiro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe.

Hakizamana akomeza avuga ko ari igikorwa cy’ingezi kuko ubusanzwe ntamwana ukwiye kubura uko yiga kubera amikoro bikaba bituma nuwari kureka kwiga kubera amikoro ajayo.

Jackson Byiringiro wiga mu mwaka wa gatatu ku kigo cy’amashuri cya Ecole de lettre de Gatovu  akaba amaze imyaka itatu afashwa n’umuryango ASEF, avuga ko kwiga kwe umuryango ASEF ubufitemo uruhare rw’ingenzi.

Ati “  Guhera mu mwaka wa gatandatu nigaga numva ko nzatsinda ariko ntafite icyizere ko nziga kuko kwishyura byari kuzaja bimvuna cyane ariko ubu ni ukwiga nshyizeho umwete, ntuje numva ngo nta gihembwe kitarishurwa cyangwa kitazishurwa”.

Byiringiro akomeza avuga ko kuba barihirwa n’uyu muryango ari amahirwe batagomba kwitesha bakajya mubitabafitiye akamaro, ahubwo bagashyiramo umuhate ku ishuri bitwara neza.

Sandrine musabyimana wiga mu mwaka 6 w’amashuri yisumbuye amaze imyaka itatu yishyurirwa na ASEF, akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye inyarutovu, avuga ko uyu muryango iyo utabaho atari kuzaja ku ishuri.

Ati “ mbere ntaratangira gukorana na ASEF naburaga n’amakayi nkasiba n’ishuri kubera kubura bimwe mubikoresho ariko ubu nkaba niga neza nta nikibazo kuko bampa ibikoresho byose nkenera ku ishuri kuburyo n’igihembwe gitaha bazanyishyurira amafaranga 59000 na mituweri irimo”.

ASEF yatangiye gukorera mu rwanda mu mwaka wa 2008 ikaba yaratangiye gukorera mu karere ka Gakenke mu mwaka wa 2011, kugeza ubu bakorera mu turere twa Rulindo, Gakenke , Burere, na Musanze  muntara y’amajyaruguru hamwe na tumwe mu turere two mu ntara y’uburasirazuba n’amajyepfo, ikaba ifasha abanyeshuri 360 mu Rwanda barimo 98 bo mukarere ka Gakenke.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment