Kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2014, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita kubaturage UNFPA (United Nations Population Fund) ryahaye akarere ka Ngororero ibikoresho bizafasha mu kuzamura umubare w’ababyeyi baringaniza imbyaro no kubikora ku buryo bunoze, ibikoresho batanze bifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuzima bw’imyororokere, kurwanya icyorezo cya Sida, kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara, gushishikariza ababyeyi kubyarira kwa muganga no kuringaniza imbyaro  ni zimwe muri gahunda Ishami rya ONU ryita ku baturage UNFPA rifashamo Akarere ka Ngororero.

Mu kurebera hamwe uko izo gahunda zihagaze, umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda Jozef Maerien yasuye Akarere ka Ngororero aho yaganiriye n’abayobozi n’abakozi ndetse anasigira akarere bimwe mu bikoresho.

Impande zombi zisinya ihererekanywa ry’ibikoresho

Impande zombi zisinya ihererekanywa ry’ibikoresho

Jozef Maerien avuga ko nubwo Akarere ka Ngororero kamaze gutera intambwe ishimishije muri ziriya gahunda zavuzwe hejuru  hari ibipimo bitaragera ku rugero rwifuzwa, nko kuringaniza imbyaro aho akarere ka Ngororero kari ku gipimo cya  52,1%.

Ku bijyanye n’ababyeyi babyarira kwa muganga Ngororero igeze ku bipimo bishimishije.  Mu mpera za 2013 imibare igaragaza ko ababyeyi 124 kuri 13 947 bari batwite aribo babyariye mu rugo, ni ukuvuga ko ababyeyi 95,5 % babyarira kwa muganga.

Nk’uko byavuzwe n’umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe kugenzura no gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu Karere ka Ngororero Kanyeganza Emmanuel  intego ni ukugera ku 100% mu gihe cya vuba.

Banasuye ibikorwa bitandukanye byo mu karere

Banasuye ibikorwa bitandukanye byo mu karere

 

Bwana Maerien yaje yitwaje ibikoresho  bita DIU (Dispositif Intra Uterin) bizafasha kuringaniza imbyaro by’igihe kirekire  bifite agaciro ka miliyoni 18 z’amanyarwanda. Ibyo bikoresho byashyikirijwe ibitaro bya Kabaya na Muhororo.

Nyuma y’ihererekanywa ry’ibyo bikoresho hagati y’ubuyobozi bw’Akarere na UNFPA bwana Maerien yakomeje uruzinduko rwe asura farumasi (pharmacie) y’Akarere, ikigo cy’urubyiruko cyo mu murenge wa Kabaya n’ibitaro bya Kabaya.

Untitled5

Abakozi b’izi nzego zasuwe bagiye bagaragaza ibibazo bafite basaba n’inkunga mu kubikemura. Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda abizeza ko ubufatanye mu gushakira umuti ibyo bibazo buzakomeza

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment