Rwamagana

Abakirisito bo mu Itorero ADEPR bo mu karere ka Rwamagana barasabwa kurangwa n’isuku aho bari n’aho bakorera hose mu rwego rwo kwita ku buzima bwiza bwabo kandi ngo ikaba kimwe mu bishimisha Imana.

Ibi byasabwe n’umushumba akaba n’Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pasitori Sibomana Jean, ubwo kuri iki Cyumweru tariki ya 23/03/2014 yaganiraga n’abakirisito ba ADEPR mu karere ka Rwamagana bari mu giterane cyahariwe gusoza umwiherero w’abashumba bakuru bo muri iri torero.

Pasitori Sibomana yasabye abakirisito ko bakwiriye kuba intangarugero mu kwita ku isuku muri byose, haba ku mubiri wabo, aho bakorera, aho basengera n’aho batuye ngo kuko isuku ari kimwe mu bisigasira imibereho myiza y’abaturage kandi ikarwanya indwara zikomoka ku mwanda.

Uyu mushumba wa ADEPR yasabye abayoboke b’iri torero kurangwa n’isuku kandi bakayitoza abana bato kugira ngo bazakurane ubuzima bwiza butarimo indwara zikomoka ku mwanda ndetse n’ubusembwa bushobora kujyana na byo.

Aha yashimangiye gahunda ya leta yo gutoza abaturage kwambara inkweto, aho yagaragaje ko abantu bakuze benshi bo mu Rwanda, usanga baravuyemo inzara z’ibirenge kuko basitaraga batambaye inkweto, maze inzara z’amano zikavamo.

Nubwo hari abantu batarumva ngo banahe agaciro isuku, abahanga mu buvuzi bagaragaza ko indwara zikomoka ku isuku nke ziri mu zihitana abantu benshi ku isi.

Dr Nsabimana Hovaire, Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), akaba anitoza kuba impuguke mu buvuzi bw’abana, avuga ko indwara zituruka ku isuku nke nk’impiswi ndetse n’inzoka ngo usanga zihitana benshi.

Aha avuga ko mu ndwara z’inzoka habamo iz’ubwoko bwinshi nk’izishobora kwangiza amara ku buryo zayatobora, bikaba ngombwa ko umuntu abagwa. Ibi ngo nubwo bikunze kuba ku bana, hari n’igihe biba ku bantu bakuru.

Agendeye ku bushakashatsi, Dr Nsabimana avuga ko impfu ziterwa n’isuku nke zishobora kugera kuri 4% by’impfu ziba zabayeho mu mwaka kandi ngo ingaruka zituruka ku ndwara ziterwa n’isuku nke, zifata 5.7%.

Mu ndwara z’isuku nke kandi, Dr Nsabimana agaragaza ko harimo iz’uruhu ndetse hakaba igihe umwanda ushobora kuba intandaro y’izindi ndwara  zisanzwe zititwa iz’umwanda nyirizina. Aha atanga urugero rw’uko mu gihe abantu batagize isuku ngo bateme nk’ibihuru bibakikije, bishobora kubakururira imibu ibatera malariya; bityo agasaba ko isuku yakwimakazwa aho ari ho hose kugira ngo abaturage babashe kugira ubuzima bwiza.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment