Abaturage bakiri hasi mu kwiteza imbere ngo barasanga kwishyira hamwe byatuma ubuzima bwabo bugira impinduka, ni muri urwo rwego aba baturage biyemeje kwibumbira hamwe kugirango babashe kwizamura badategereje ubundi bufasha ubwo aribwo bwose .

m_Biyemeje gufasha bagenzi babo batishoboye kugirango bazamuke

Abanyamuryango ba Uzabaho Grace Mission

 abaturage bo mu murenge wa Gihundwe mu kagari ka Kamatita bishyize hamwe bavuga ko ibikorwa byabo bishingiye kurukundo aho ngo bita cyane kubatagira kivugira bakabafasha kwiteza imbere, ni muri urwo rwego bakuye umukecuru witwa Uzamushaka mu kato bakamukorera ibishoboka kugirango yisange mubandi nyuma yo guhabwa akato, kuva aho aba baturage bibumbiye hamwe mu muryango witwa Uzabaho Grace Mission ngo barabona ubuzima bwabo buzahinduka

m_Biyemeje gufasha bagenzi babo batishoboye kugirango bazamuke1

Abanyamuryango ba Uzabaho Grace Mission

Aba baturage b’abakorera bushake barimo Mpagazehe Charles bavuga ko bibumbiye mu muryango Uzabaho Grace Mission, utegamiye kuri Leta hagamijwe kugirango babashe kwikura mu ngoyi y’ubukene , no mubwigunge.

 Ibikorwa by’aba baturage bishingiye kurukundo aho bafashanya bahereye kubatishoboye kuruta abandi , aba baturage bashyira hamwe imbaraga bafite bakazibyaza umusaruro badategereje akimuhana kuko ngo basanga bishoboka gutera imbere hatifashishijwe inkunga batazi aho zituruka, aba baturage twasanze bari kumesera umukecuru ubana n’ubumuga bwo kutagira amaboko aho banavuga ko banamuhingiye umurima.

Ubwo twaganiraga n’uyu mukecuru Uzamushaka yatangaje ko ngo yishimiye uyu muryango w’abakorerabushake ba Uzabaho Grace Mission aho ngo yari yarabaye akahebwe ntawe umwegera ariko ngo bo baramufashe bamukorera isuku baramwuhagira dore ko ngo nta gikorwa na kimwe yabasha kwikorere kubera ko abana n’ubumuga bwo kutagira amaboko, usibye ibyo ngo nibo banamuhingira, kwishyira hamwe kwabo ngo bituma banamenyana bagasurana mubihe bitandukanye

Nsangabagabo Venuste umuvugizi w’uyu muryango ku rwego rw’Igihugu avuga ko uyu muryango wegera abatishoboye kurusha abandi kugirango nabo batere imbere, ni muri urwo rwego yaboneyeho gusaba aba bakorera bushake bibumbiye muri uyu muryango kudatega inkunga akimuhana, bakiyubakira umuryango wabo barushaho kwizigamira mubyo bafite.

Uyu muryango nyarwanda ufite abanyamuryango ibihumbi bitanu na magana atanu basaga ukaba ukorera mu turere 5 umaze imyaka 4, barasabwa kwigira barushaho kwizigamira muri duke bafite cyane cyane barangwa n’ibikorwa by’urukundo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment