Abaturage b’Akarere ka Rusizi bafashijwe n’umuryango Helpage mu bikorwa by’iterambere uwo muryango wabafashije gukora muri aka karere  barawushimira kuko watumye bagendererana byoroshye kubera imihanda myinshi wabubakiye, abo wafashije gukora amaterasi y’indinganire na  bo ubu bakaba babona umusaruro utubutse kurusha uwo babonaga mbere, bakaba bizeza uwo mushinga ko ibyo byose bakorewe bazabifata neza ntibizangirike.

m_Abaturage bAkarere ka Rusizi

Uretse umuhanda Rwimbogo-Muganza ureshya na 12km watashywe ku mugaragaro, Uyu muryango Helpage wanashyikirije Akarere ka Rusizi indi mihanda watunganije ireshya na 145km, 400 ha z’amabanga y’imisozi yarwanijweho isuri hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka 928,000 mu murenge wa Gikundamvura n’ibindi.

Ibyo byose uwo muryango wamurikiye Akarere ka Rusizi bikaba ari ibyakozwe na programme yawo yitwa PDED Ya 2, 2012-2013,bikaba birangiye bitwaye akayabo ka miliyo hafi 951 z’amanyarwanda, iyi porgramme ishoje ibikorwa byayo mu karere ka Rusizi. Ni ibikorwa abaturage bagaragaje ko bishimiye nk’uko byavuzwe na bwana Habyarimana Pancras wo mu murenge wa Gashonga.

Ibyo bikorwa byashyikirijwe umuyobozi w’Akarere  ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Kankindi Léoncie, wagaragaje  ko byakozwe Akarere kabikeneye, bityo n’ingamba zo kubifata neza zikaba zarashyizweho ku buryo ngo nta na kimwe kizangirika.

Umuhuzabikorwa w’umuryango Helpage mu ntara y’uburengerazuba, Muvunyi Jean Damascène yatangaje ko nubwo iyi programme ishoje ibikorwa  byayo mu karere ka Rusizi, bishimira imyumvire abaturage bagezeho mu kugira ibikorwa begerezwa ibyabo.

Umuryango Helpage ukora ibikorwa byawo ku nkunga ya Ambassade y’abaholandi  mu Rwanda. Wifashishije umushinga PDED, mu karere ka Rusizi wakoze ibikorwa remezo mu mirenge 15 kuri 18 ikagize,inaha akazi abaturage bageze ku 5000.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment