Abaskuti barasabwa kwamagana abashaka kongera gusubiza igihugu mu icuraburindi

Nk’uko bisanzwe bizwi, buri mwaka Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda wifatanya n’Abaskuti bose bo ku Isi mu kwizihiza ivuka rya Lord Baden Powell, washinze umuryango w’abaskuti ku Isi.  Muri uyu mwaka wa 2014, Icyumweru cya giskuti mu Karere ka Rusizi  cyatangiye tariki ya 15/2 gisozwa tariki 22/2,  cyatangirijwe muri Zone ya Mibilizi aho umuryango wageze mu Rwanda bwa mbere gisozerezwa muri Zone ya Bugarama kuri Paruwasi ya Mashyuza mu murenge wa Muganza .

m_Abaskuti barasabwa kwamagana abashaka kongera gusubiza igihugu mu icuraburindi2

Mu muhango wo gusoza iki cyumweru, urubyiruko rw’Abaskuti rwari ruteraniye ku kibuga cy’amashuri ya Muganza  nk’uko bari babonye ubutumire buri unite yari ihagarariwe  n’ibigo by’amashuri byohereje Abaskuti nk’uko byari biteganyijwe.

Ubusanzwe  umuryango w’Abaskuti  ngo ukunda Imana no gufasha urubyiruko kwitegura kuri Roho no ku mubiri,  iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’abaskuti cyabanjirijwe n’igitambo cya misa aho Abaskuti bahawe amasezerano imbere y’imbaga ya bagenzi babo bo muri Paruwasi ya Mashyuza, misa  Padiri Aumonier ushinzwe Abaskuti n’Abagide( A.Ombeni Jean Nepomoscene ) yatanze ubutumwa mu gitambo cya misa agaragaza  impamvu nyirizina Abaskuti basezeranira imbere y’Imana, ngo bi uko umuryango wa scout wemerera Urubyiruko kumenya Imana mu kwemera kwa buri muskuti akaba ariyo mpamvu mbere y’ uko Abaksuti basezerana buri wese ategurwa hakurikijwe ukwemera kwe.

Ijambo ryirizina ry’umunsi ryari rigendeye kunsanganyamatsiko igira iti : « TWIMAKAZE UBUNYANGAMUGAYO, DUSHIMANGIRA UBUNYARWANDA”. Jean Paul RUKUNDO Komiseri w’Abaskuti mu Karere ka Rusizi yavuze ko Iyi nsanganyamatsiko ikubiyemo ibice bibiri aribyo “Kwimakaza Ubunyangamugayo “ Kuba Inyangamugayo ni inyigisho ikomeye. Aho yavuze ko niba umuskuti agomba kuba inyangamugayo agomba kugaragaza uruhare rwe mu guteza imbere igihugu cya mubyaye, yitabira gahunda zose za Leta agatanga umusanzu we mu kucyubaka.

yanababwiye ko Umuskuti w’inyangamugayo atarangwa na ruswa ,n’ibindi byose by’ingeso mbi, abasaba kubyamaganira kure, buri wese agaharanira kuba inyangamgayo  no kugira umuco wo kumva ari  umunyarwanda akishimira ari mu gihugu cye kandi gikunda umuryango w’Abaskuti

mugushimangira ubunyarwanda uru rubyiruko rwabwiweko  umunyarwanda   atarangwa no kutandukira indangagaciro zimuranga  kandi aharanira iteka icyateza imbere igihugu akarwanya abashaka kugisubiza mu icuraburindi rishingiye ku mateka mabi cyavuyemo yanagejeje abanyarwanda kuri Jenoside.

Jean Paul RUKUNDO Komiseri w’Abaskuti mu Karere ka Rusizi Yarangije ashimira buri muksuti witabiriye uyu munsi, dore ko bakoze ibikorwa bitandukanye byo gufasha, maze abasaba kubikomeza kugirango ntibikabe mu cyumweru cya scout gusa. Padiri Aumonier OMBENI Jean Nepomoscene yasabye buri muskuti guharanira ishema ry’umuryango kandi aho buri Unite ya Scout ikorera muri paruwasi, ikagaragza ibikorwa bihamya ko umuryango ukora kandi kuko buri paruwasi igiye ifite ushinzwe Abaskuti hakajya habaho kugaragza ibikorwa bakora.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment