Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi mu mirenge ya Nyagisozi, Rwabicuma na Busasamana mu karere ka Nyanza baravuga ko kuva batangira gukorana n’umushinga ushizwe gufata ubutaka no kuhira imirima y’imusozi( LWH) ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi batangiye guhabwa imirimo bagasirimuka ndetse bakanihaza mu biribwa.

Mbere y’uko uyu mushinga ugera mu karere ka Nyanza mu mwaka wa 2010 abahinzi baho uyu mushinga ukorera bavuga ko bakoraga ubuhinzi mu buryo bwa gakondo bagahingira inda gusa bityo ntibiborohere gusagurira amasoko ndetse no kwiyitaho babikuye mu musaruro babonaga.

Tariki 12/03/2014 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ndetse n’ubuyobozi bw’uyu mushinga mubyo bashimye harimo kuba bamaze gusirimuka bakanihaza mu biribwa basagurira amasoko.

Murengezi Cedric watangiye gukorana n’uyu mushinga kuva watangira gukorera mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza avuga ko imibereho ye bwite yahindutse ku buryo bugaragara nyuma yo guhabwa akazi mu materasi y’indinganire ndetse no kubyaza umusaruro ubutaka bwe bwari bumaze kurwanwaho isuri.

Agira ati: “ Imibereho yacu yarahindutse cyane kuko ubu turahinga tukeza hari n’ibindi bihingwa bishya twahawe byaje byiyongera ku byo twari dusanganwe”

Bimwe mu bigori bahinga kuri ayo materasi y’indanganire

Bimwe mu bigori bahinga kuri ayo materasi y’indanganire

Uyu muhinzi avuga ko abaturage bavuye ku rwego rwo hasi bariho bakazamuka mu yindi ntera ngo kuko aho umuturage wo muri uwo murenge umubonye hose usanga atandukanye n’uwo mu myaka itanu ishize.

Umwe muri aba bahinzi witwa Nzayisenga Ruth nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko ubu basigaye barya ruzungu. Ati: “ Kera twari tuzi ko ifiriti iribwa n’abakire kuko nta bushobozi bwo kugura amavuta twari dufite ariko ubu amafaranga  araboneka tugahaha ibyo dushaka”

Ubu ubwisungane mu kwivuza turabwigurira abana bakagira ku ishuli ku gihe inka turoroye mbese byisnhi twabigezeho.  Uku niko Nzayisenga Ruth yagaragajemo uburyo ibikorwa by’umushinga LWH byahinduye imibereho yabo cyane bakava mu cyiciro cyo hasi bajya mu cyiciro cy’abantu bamaze kwiteza imbere.

Nkurunziza Philbert umuhuzabikorwa w’uyu mushinga wa LWH mu nama ze zitandukanye agira aba bahinzi zirimo gufata neza ibikorwa bagejejweho  birimo amaterasi y’indinganire arwanya isuri ndetse n’urugomero rw’amazi azajya abafasha mu kuhira imirima yabo mu gihe cy’impeshyi.

Ati: “Buri gihe mujye mwumva ko ibi bikorwa ari ibyanyu mubifate neza kuko leta yabishoyemo amafaranga menshi igamije kuzamura imibereho myiza yanyu”

Muri aka karere ka Nyanza umushinga LWH umaze kurwanya isuri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 18 ndetse no kuhageza urugomero rw’amazi ruzatwara akayabo ka miliyari 6.5 y’amafaranga y’u Rwanda.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment