m_Umurenge wa Gihombo ugiye gushimangira “Ndi Umunyarwanda” binyuze mu madini

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda yimakaza isano y’Ubunyarwanda, Umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke urateganya igiterane mpuzamatorero n’amadini akorera muri uyu murenge, kikazaba tariki ya 9/03/2014, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nshimiyimana Jean Damascène.

Nshimiyimana yatubwiye ko barimo gutegura iyi gahunda mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda ngo kuko ubuyobozi bw’umurenge wa Gihombo bwamaze kwicarana n’amatorero ndetse n’amadini ahakorera bagasanga bashobora kwifashisha Ijambo ry’Imana bakarihuza na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, maze bagashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nshimiyimana asaba abanyamadini ko ivugabutumwa batanga rikwiriye kuba iryimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abaturage b’umurenge wa Gihombo ngo bakaba basabwa kwitabira ku bwinshi iyi gahunda y’impuzamatorero igamije kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Iki giterane ngo kizabera ku kibuga kiri hafi y’ibiro by’umurenge wa Gihombo muri aka karere ka Nyamasheke.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment