Kuri uyu wa 20/3/2014 Akarere ka Nyamasheke kasuwe n’ abayobozi bakorera mu kigo gitera inkunga uturere mu iterambere ry’inzego z’ibanze aricyo RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) bari kumwe n’abaterankunga baturutse mu bihugu bitandukanye nk’ubudage, ubuholande ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi (union Europeenne) mu rwego rwo gusura ibikorwa bitandukanye bateramo inkunga.

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana HABYARIMANA Jean Baptiste yavuze, yashimiye abaterankunga muri gahunda zitandukanye bafashamo Akarere ndetse anagaragaza ishusho y’akarere muri rusange mu nzego zitandukanye mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ibindi agaragaza ko Akarere kamaze gutera intambwe igaragara muri izo nzego zose. hasuwe umushinga wo kugeza amashanyarazi muri centre ya Karengera aho usanga hari impinduka byagize cyane cyane ku batuye umurenge wa Kilimbi cyane cyane abatuye muri centre ya Karerengera aho usanga amashuri n’ibindi bimaze kwiteza imbere kubera umuriro w’amashanyarazi wabagezeho.

m_Nyamasheke – Abaterankunga

Hasuwe kandi umushinga wo gusana umuhanda Hanika-Kivuza ureshya na km18 aho abaturage bagaragaje akamaro umushinga umaze kubagirira bitewe nuko umuhanda wari umeze nabi cyane ariko ubu bakaba bashobora kuwubyaza umusaruro bageza ibicuruzwa byabo ku masoko ndetse n’imodoka zitandukanye zaba izitwara abantu ndetse n’ibicuruzwa zibasha gukoresha uwo muhanda.

m_Nyamasheke – Abaterankunga barashimirwa  ibyo bagejejeho akarere

Abaterankunga nabo bashimiye uruhare rw’Akarere rw’Akarere ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kwiteza imbere ndetse no gukomeza kurushaho kubyaza umusaruro imishinga bagenerwa.

m_Nyamasheke – Abaterankunga barashimirwa  ibyo bagejejeho akarere2

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment