Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/03/2014, akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ryako bakoze igitaramo kiswe “Nyamagabe shima Imana” hagamijwe gushimira Imana ibyo bamaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Abayobozi bitabiriye nyamagabe shima imana

Abayobozi bitabiriye nyamagabe shima imana

Akarere ka Nyamagabe ni igice cy’icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro yaranzwe n’inzara, abaturage baho bakaba barasuhukaga abandi bagapfa ku buryo abahavuka batinyaga kubyemera, ndetse ikaba inazwi mu mateka ya jenoside kuko ari hamwe muho yashegeshe cyane abatutsi baho bakaba baranishwe cyane mbere ya 1994.

Nyamagabe ngo isigaye yeza nk’abandi

Nyamagabe ngo isigaye yeza nk’abandi

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert avuga ko hari byinshi bashimira Imana harimo kuba nta muturage ugisuhuka kubera inzara n’ubwo urugamba rwo kuvana abaturage mu bukene rukomeje, dore ko ibarura ry’imibereho y’abaturage riheruka (EICV 3) yerekanye ko abaturage 73% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Ati “Twishimira ko ubungubu tutumva abaturage b’akarere kacu ka Nyamagabe barimo basuhuka kubera inzara bajya mu zindi ntara. Ibyo byabaye amateka n’abafite ubushobozi buke dukomeza kugenda tubafasha, ni nayo mpamvu n’abafatanyabikorwa twese duhuriza ku muturage”.

Ubuhamya butangwa n’umwe mu baturage bari bakennye bamaze kugira aho bigeza mu bukungu nyuma yo guhindura imyumvire agakora bugaragaza ko abatuye akarere ka Nyamagabe koko bamaze gutera intambwe bagana ku iterambere.

Munderere Aphrodis utuye mu murenge wa Kamegeri mu kagari ka Rususa avuga ko mbere umuryango we wari ukennye adafite ibyangombwa by’ibanze bihagije nk’imyambaro, ibiribwa, anahingira abandi dore ko we yari afite isambu ya Ari (are) 2 gusa yahawe n’umubyeyi we, bityo akaba nta kizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza yari afite.

Kugira ngo Munderere abashe gutera imbere ngo yabanje guhindura imyumvire ndetse anakurikiza inama yagiriwe n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa arakora yiteza imbere abikesheje ubuhinzi bwa kijyambere, ubu akaba amaze kugira ubutaka bwa hegitari ebyiri, akaba yoroye inka enye yaranaragije abandi, yarabashije kubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni enye n’igice mu mudugudu n’ibindi.

“Birashoboka iyo dushyize inyigisho duhabwa mu bikorwa,” Munderere.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse wigeze no kuyobora akarere ka Nyamagabe arakagira inama ko kugira ngo karusheho gutera imbere bisaba igenamigambi riteguye ku buryo rikemura ibibazo bihari kugira ngo iterambere ryihute.

Iki giterane cyahuriranye no gusoza imurikabirwa ry’abafatanyabikorwa ndetse no gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment