Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19/03/2014, ikigega cya Leta gitera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (RLDSF) n’abaterankunga banyuranye bakinyuzamo amafaranga, basuye akarere ka Nyamagabe hagamijwe gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere byatewe inkunga na leta ndetse n’abafatanyabikorwa.

Abaterankunga bishimiye uko

Banasuye uruganda rw’icyayi

Gatsinzi Justin, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye muri RLDSF yatangaje ko uku gusura ibikorwa bisanzwe biba rimwe mu mwaka hagamijwe kureba ibikorwa biba byaratewe inkunga na leta cyangwa abafatanyabikorwa, n’akamaro bifitiye abaturage.

Ati “tujya tugira igihe cyo kuvuga ngo dusure inzego z’ibanze, turebe ibikorwa by’iterambere bihari, turebe ingaruka bifite ku baturage, uko bishyirwa mu bikorwa turi kumwe naba ba baterankunga bacisha amafaranga muri RLDSF atanyuze mu ngengo y’imari ya Leta”.

Abaterankunga bishimiye uko1

Mu bikorwa byasuwe mu karere ka Nyamagabe harimo ibikorwa bya Koperative “isoko y’ubukire-Mwogo” ikora ubworozi bw’amafi, inkoko n’amagweja, ibiro by’umurenge wa Buruhukiro n’ikigo nderabuzima cyawo, uruganda rw’icyayi rwa Mushubi, imihanda, amaterasi n’ibindi bagendaga bareba, harimo ibyatewe inkunga binyuze muri RLDSF, ibyatewe inkunga n’abandi bafatanyabikorwa ndetse n’iby’abikorera ku giti cyabo.

Peter Dorst, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri ambasade y’ubuholandi mu Rwanda, yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo iyi mishinga yagiye ishyirwa mu bikorwa kandi ko bigaragara ko ifite uruhare mu guteza imbere abaturage b’akarere ka Nyamagabe.

“Icya mbere, nashimishijwe cyane n’uburyo imirimo yashyizwe mu bikorwa. Birashimishije cyane. Icya kabiri ni uko twabonye ko hari impinduka igaragara mu bukungu kubera iyi mishinga, ko itanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage bo muri aka karere,” Peter Dorst.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri ambasade y’ubuholandi mu Rwanda yakomeje avuga ko leta y’ubuhorandi ifite ubushake bwo gukomeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa by’iterambere, dore ko bikomeje kugaragaza impinduka nziza haba mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage.

Ati “Cyane rwose. Guverinoma y’ubuholandi ifite ubushake bwo gukomeza gutanga inkunga yayo ku baturage mu bikorwa by’iterambere mu myaka ishize byagaragaje umusaruro ugaragara haba mu bukungu n’imibereho myiza. Twishimiye ko mu myaka ine iri imbere ubu twamaze kumenyesha leta y’u Rwanda ko tuzakomeza gutanga inkunga yacu mu iterambere”.

Muri uru ruzinduko, RLDSF yari iherekejwe n’abaterankunga batanu aribo ambasade y’ubuholandi mu Rwanda, ambasade y’ubudage, KFW, CTB (Coopération Technique Belge) ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment