Muri gahunda yo kwimakaza imiyoborere myiza iganisha ku iterambere, umushinga PPIMA (Public Policy Information Monitoring and Advocacy) umushinga ukurikirana Amakuru no Gukora Ubuvugizi kuri Politiki z’Igihugu mu karere ka Ngororero, watangiye igikorwa cyo Guhugura abaturage bagize komite z’imiganda.

Abaturage bagera kuri 630 bo mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero bakaba bahugurwa ku birebana n’imitunganyirizwe y’umuganda, akamaro kawo n’imikoranire ya za komite z’umuganda n’abaturage mu kuwutegura.

m_Umushinga PPIMA watangiye guhugura komite z’imiganda no gutanga televiziyo mu baturage

Komite z’umuganda zirahabwa amahugurwa

Aya mahugurwa akaba azafasha mu kunoza igikorwa cy’umuganda kuko hari hamwe na hamwe wasangaga udakorwa neza kubera imitegurirwe yawo.

Muri iki gihe akarere ka Ngororero gasanzwe nubundi kaza ku myanya ya mbere mu gihugu mu bikorwa by’umuganda, karawushyira mo imbaraga ngo uzakomeze kurushaho kugirira akarere n’abaturage akamaro.

Uretse ayo mahugurwa, PPIMA yanatanze tereviziyo 20 zizakwirakwizwa hirya no hino hahurira abantu besnhi zikazifashishwa mu guhugura abaturage cyane cyane kubirebana n’uburengenzira bwabo hamwe n’ubuzima rusange bw’igihugu.

m_Umushinga PPIMA watangiye guhugura komite z’imiganda no gutanga televiziyo mu baturage1

Umuganda ni umusingi w’iterambere

Uretse ibikorwa bigamije imiyoborere myiza n’iterambere ry’abaturage, umushinga PPIMA utegura inama nyunguranabitekerezo zihuriweho n’inzego zose mu karere ziba zigamije gukemurira hamwe ibibazo biba byaragaragajwe n’abaturage mucyo bita isuzuma mikorere.

Mu rwego rw’ubusabane no kunanura imitsi, abakozi b’uwo mushinga banategura imikino ya gicuti n’ingeri zitandukanye z’abantu. Kuri uyu wa 5 Werurwe 2014, abakozi b’imiryango n’imishinga ikorana na PPIMA nka Tubibamahoro, ADI Terimbere na AJIC bakinnye umukino w’umupira w’amaguru n’abakozi b’akarere, banatsinze aba PPIMA 3-1.

Barisheshe Boniface, umukozi wa PPIMA mu karere ka Ngororero akaba avuga ko ibi biba bigamije kwegerana no gusabana ndetse abantu bakanakomeza ubucuti ntibaheranwe n’ibibazo byo mu kazi gusa.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment