Mu rwego rwo kugaragariza abaturage ibikorwa bakorerwa n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge ndetse no kubasobanurira imikorere y’uwo muryango mu rwego rwo kwimakaza umuco mwiza w’ubutabazi, abakozi b’uwo muryango bakomeje kuzenguruka imirenge baganira n’abaturage hamwe n’abayobozi.

Nkuko bitangazwa na bwana Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero akaba ari nawe perezida wa Croix-rouge mu karere ka Ngororero, akaba atangaza ko muri ibi biganiro abaturage bagezwaho amahame y’uwo muryango ndetse hakanasuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo biyemeje mu mirenge.

Ibikorwa bya Croix-Rouge mu karereka Ngororero byibanda ku gutabara abagwiriwe n’ibizabikunze gusenyera abaturage ndetse rimwe na rimwe hakaba n’abahaburira ubuzima, gufasha abanyeshuri bakennye mu kwiga, kugeza ku baturage amazi meza, ubufasha bw’ibanze ku buvuzi n’ibindi.

Mu gihe cy’iminsi itatu ibyo biganiro byamaze kuva kuwa 26 gashyantare 2014, madamu Josephine Mumukunde ushinzwe ibikorwa byo gushaka umutungo muri croix-Rouge y’u rwanda Akaba yaranaboneyeho gusa abatuye ngororero ko croix-rouge ikeneye abanyamuryango benshi kugira ngo babashe gukumira ibyashoboraga kuba ku baturage kuko kubarinda biruta kubatabara.

 

m_Ibiganiro bigamije kwimakaza umutima wo gutabara abababaye

Ibiganiro bigamije kwimakaza umutima wo gutabara abababaye

Mu karere ka Ngororero, umuryango croix-rouge ukorana n’abakorerabushake bawo bahawe amahugurwa bagera kuri 500 ariko uwo mubare ukaba ukiri muto nkuko Antoine Numugabo ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa muri croix-rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu abivuga.

Ubu, ngo intego uyu muryango ufite ni Ukwigira aho bavuga ko batazakomeza gukorera ku nkunga z’amahanga ahubwo bakishakira amikoro, kuko croix-rouge ikoresha umutungo w’abanyamuryango bawo nkuko uwawushinze Heneriko Dinat yabyifuje. Muri urwo rwego, akarere ka Ngororero kakaba karahaye ikibanza cyo kubaka mo inyubako y’uwo muryango, aho abanyamuryango aribo bazayiyubakira.

Kuba umunyamuryango wemewe wa croix-rouge bikaba bisaba amafaranga 6500frw buri mwaka. Mu karere ka Ngororero habarirwa abanyamuryango 250 bujuje ibisabwa. Ubu, umuryango wa Croix-Rouge ukaba ukorera mu bihugu 189 kwisi yose.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment