m_Imikanana y’ibitoki yabaye imari kuko isigaye ikorwamo imboga zo kurya

Imikanana y’ibitoki ubusanzwe yahabwaga inka ariko ubu isigaye ibyazwa umusaruro mu karere ka Kayonza, kuko ikorwamo imboga zo kurya. Umuryango wa ADRA Rwanda wahuguriye abaturage bo mu mirenge ukoreramo mu karere ka Kayonza uburyo imikanana ishobora gukorwamo imboga mu rwego rwo kugira ngo abaturage bihaze mu biribwa.

 m_Imikanana y’ibitoki yabaye imari kuko isigaye ikorwamo imboga zo kurya1

Dusabe Josephine ukora muri uwo muryango avuga ko kugira ngo umuntu ateke umukanana abanza gukuraho ibishishwa by’inyuma hanyuma akawukata neza nk’imboga zisanzwe, yamara kuwukata imboga zivuyemo akazishyira mu mazi arimo umunyu kugira ngo uwo munyu ukuremo amakakama.

Izo mboga iyo zimaze kuvamo amakakama umuntu ngo yongera kuzironga mu mazi atarimo umunyu mbere yo kuziteka kugira ngo uwo munyu wanyunyujemo amakakama ugabanuke. Imboga z’imikanana ngo bashobora kuziteka bazivanze n’ubundi bwoko bw’imboga cyangwa ukaziteka zonyine kandi ngo ziraryoha cyane.

Koperative Dufatiyambere mu mihigo ikorera mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange ni imwe mu zigishijwe gukora imboga z’imikanana nk’uko Nyiransabimana Immaculee uyiyobora abivuga. Nyiransabimana avuga ko mbere imikanana yahabwaga inka ariko ubu ngo basigaye bayitekamo imboga kandi bakayisimburanya n’izindi mboga.

Ati “Imikanana ntitukiyiha inka, ubu dusigaye tuyisimburanya n’izindi mboga. Niba uyu munsi twariye amashu ejo tugomba kurya imboga z’umukanana, ubukurikiyeho tukarya dodo. [Umukanana] ni imboga nziza cyane n’ushaka kurya ubugari ahita akata akazana imikanana agateka akarya”

N’ubwo abantu benshi batamenyereye ko imikanana yaribwa, ngo ivamo imboga nziza cyane kandi ngo ziba zihumura neza. “Ziba zihumura neza cyane kuko akenshi twe dukunze kuziteka tugashyiramo n’indagara n’ubunyobwa tukarya ukumva ni imboga ziryoshye cyane” uku ni ko Nyiransabimana akomeza abisobanura.

Uretse kuba imikanana ivamo imboga ziryoshye nk’uko abaziriye babiduhamirije, izo mboga ngo zinafasha uwaziriye kugabanya umuvuduko w’amaraso nk’uko Dusabe abivuga. Nyiransabimana na we avuga ko hari abantu benshi bafite ikibazo cyo kurwara umutima basigaye bafashwa n’izo mboga kandi ngo bakoroherwa.

Mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Kayonza umuryango ADRA Rwanda ukoreramo bamwe mu baturage ngo basigaye biba bagenzi ba bo imikanana kuko bamaze kumenya akamaro ka yo, nk’uko Dusabe yakomeje abisobanura.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment