Itorero ry’ababatisita bavuguruye mu Rwanda RBCR ryo mu karere ka Rulindo ,kuri ubu ngo ryiyemeje gufasha abantu batishoboye muri byinshi bijyanye no kwiga imyuga iciriritse, kuvuza abadafite ubushobozi bwo kwivuza, n’ibindi.

Bimwe mu byo iri torero kandi rishyize imbere ngo ni ugufasha  urubyiruko rutabashije kugera mu ishuri barwigisha kwihangira imirimo bityo narwo rukabasha kwibeshaho.

Itorero RBCR riri muri gahunda yo gufasha abatuye akarere ka Rulindo batishoboye ritarobanuye.

Uyu musaza yavuwe akaguru nta kiguzi yatswe

 Iri torero kandi ngo ntirirobanura kuko ngo rifasha abantu bababaye bose muri rusange ,rititaye ko baba ari abakirisito baryo,ahubwo ngo ikigamijwe ni ugufasha abatuye akarere ka Rulindo batishoboye kubasha kubaho neza,nk’uko bitangazwa na  Reverend Pasteur Nkezabera Paulin,umuyobozi w’iri torero mu karere ka Rulindo.

Uyu mupasiteri avuga ko hari gahunda ikomeye bafitiye abanyarulindo mu kubafasha kwizamura cyane cyane bahereye ku rubyiruko,mu bakobwa babyariye iwabo,abapfakazi ,abamugaye ,n’abandi bose bagaragara ko bafite intege nke.

Aragira ati”Nkuko kristu yaje mu isi akita ku bantu bose atarobanuye,natwe ni ko dukora,dufasha abantu batishoboye tutitaye kukuvuga ngo ni abakiristu bacu.Twifuza ko abantu bose bagira imibereho myiza kandi tuzabigeraho, n’ubwo ubushobozi bukiri buke,kandi Imana  izabidufashamo kuko ifasha  abifuza kugira neza .”

Umuyobozi w’iri torero mu karere ka Rulindo, akomeza avuga ko iyo umuntu yiyemeje gufasha aba atagomba kurobanura, kuko ngo umuntu ni nk’undi ,kandi ababaye bo mu yandi matorero nabo ni abantu b’Imana.

Bamwe mu bafashwa n’iri torero bafite ibibazo bijyanye n’uburwayi batuye umurenge wa Base , bavuga ko kuba bafashwa nta kiguzi batswe bibashimisha.

Uwayo pascal  ,avuga ko yavuwe indwara ikomeye, mu gihe iri torero ryabazaniraga abaganga b’abanyakoreya ngo babavure, kandi ngo banabemereye kuzabarihira ubwishingizi mu kwivuza,bityo be kujya baheranwa n’indwara mu ngo kubera ubukene.

Iri torero rikorera mu murenge wa Base,ngo  rikaba ritarakomera cyane  nk’uko uyu mushumba abyifuza  n’ubwo avuga ko hari ikizere ko ibikorwa byaryo bizazana abantu mu nzira y’agakiza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment