Helpage yarangije ibikorwa yakoraga mu karere ka Nyamasheke

Umuryango utegamiye kuri Leta wakoreraga mu karere ka Nyamasheke watangaje ko ibikorwa wahakoraga wamaze kubisoza ukaba ugiye gukorera mu tundi turere two mu Rwanda.

Helpage yakoraga ibikorwa bijyanye no kubaka imihanda, gufasha abaturage gukora ubutaka bwabo neza ndetse no gutera inkunga amakoperative y’abagore mu rwego rwo kubakura mu bukene.

Ibi bikorwa byose bikaba byaratwaye amafaranga asaga miliyoni 800 mu myaka icumi uyu muryango umaze ukorera mu karere ka Nyamasheke.

Uyu muryango uvuga ko usezeye kubera amafaranga wakoreshaga muri aka karere yamaze kurangira bakaba batabashije kubona indi nkunga ngo bakomeze gukora ibikorwa bakoraga.

Marie Gorette Uwanyirigira ni umugore wabaye rwiyemezamirimo agurizwa na Helpage none ngo amaze kunguka ku buryo yumva mu minsi iri mbere ashobora no kuzashinga iduka.

Uwamahoro Francine ngo abikesheje Helpage yabashije gukora ubucuruzi bw’ibikoresho byo mu biro ngo abo mu muryango we barabyishimiye kandi ntagisaba ibintu  byose  umugabo.

Agira ati “mbona ndi gutera imbere n’umuryango wanjye mu minsi iri imbere n’imodoka nzayigura, mbasha kunguka kandi nkishyura amafaranga nagujije, naragutse mu mitekerereze”.

Muvunyi Jean Damascene wahuzaga ibikorwa muri aka karere avuga ko bishimiye kuba basize hari aho bagejeje abaturage ba Nyamasheke. Avuga ko abaturage ba Nyamasheke bari bakennye imihanda ndetse bakeneye gukorerwa neza ubutaka bwabo bakanafasha abagore kwivana mu bwigunge.

Agira ati “mu myaka icumi twamaze hano twatanze akazi kenshi abaturage biteza imbere, twafashije abagore kwivana mu bwigunge, tubona andi mafaranga twazagaruka”.

Muramira Gregoire wari uhagarariye helpage mu Rwanda yasabye abaturage ba Nyamasheke kuzafata neza ibikorwa byose byagezweho kuko ari bo ubwabo byubakiwe.

Uyu muryango wamurikiye akarere ibikorwa byose wari umaze kugeraho ndetse ubishyira mu maboko y’ako karere akaba ariko kazakomeza kubicunga. Helpage ikaba isigaranye imishinga mu ntara y’amajyaruguru.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment