m_Abakirisitu barasabwa kurangwa n’Ubumwe batitaye ku madini n’amatorero yabo atandukanye

Pasiteri Jean de Dieu Nsanzineza

Mu giterane cyo gusabira ubumwe bw’abakirisitu bahuriye ku kwemera gushingiye kuri Bibiliya imwe cyabereye mu karere ka Rutsiro tariki 15/02/2014, abaturage b’ako karere basabwe kubumbatira ubumwe bakirinda amacakubiri n’ibindi byose byatuma barebana nk’aho atari abavandimwe.

m_Abakirisitu barasabwa kurangwa n’Ubumwe batitaye ku madini n’amatorero yabo atandukanye1

Abitabiriye igiterane

Icyo giterane cyabereye mu murenge wa Mushubati kikaba cyarateguwe n’impuzamatorero y’abakirisitu bo mu matorero n’amadini atandukanye yo mu karere ka Rutsiro ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Cyitabiriwe n’abashumba n’abakirisitu b’amatorero akorera mu karere ka Rutsiro na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Rutsiro. Basengeye ubumwe bw’abakirisitu, basengera igihugu cy’u Rwanda, hanavugwa ibigwi bya Bibiliya.

m_Abakirisitu barasabwa kurangwa n’Ubumwe batitaye ku madini n’amatorero yabo atandukanye2

Korali iririmba

Pasiteri Jean de Dieu Nsanzineza, umukorerabushake w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, bakaba ari na bamwe mu bateguye icyo giterane, yavuze ko bagiteguye kugira ngo bakomeze kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati “Ni ukugira ngo dukomeze kubaka ubumwe bushingiye ku ijambo ry’Imana, kandi noneho rero twumve ko twese tugomba kubaka ubumuntu, tukagarura isura y’Imana kubera ko usanga kenshi na kenshi abantu barataye ubwiza bw’Imana, ni yo mpamvu umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watekereje kugira ngo wongere ugarure ubwiza bw’Imana mu Banyarwanda ndetse no mu mahanga yose.”

Umwe mu bitabiriye icyo giterane witwa Nyiransabimana Eliane utuye mu murenge wa Mushubati akaba asanzwe asengera mu itorero rya ADEPR yavuze ko ijambo bigishijwe ryo kugira ubumwe bagiye kuribumbatira.

Ati “mbese twigishijwe ko tugomba kugira ubumwe, buri wese akareba mugenzi we nk’aho ari bamwe, kuko n’ubundi bemera Kirisitu umwe. Ubumwe bw’Abanyarwanda tugomba kububumbatira kandi tukishakamo amahoro.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Madame Nyirabagurinzira Jacqueline, yasabye abaturage b’akarere ka Rutsiro gukora bahuje imbaraga kandi bafite icyerekezo kimwe.

Ati“ahari ubumwe ntiharangwa amacakubiri, ahari ubumwe ntiharangwa ubugambanyi, ahari ubumwe ntiharangwa nyamwigendaho, ahubwo ni ugukora twese duhuje imbaraga, dufite icyerekezo kimwe kandi tugamije iterambere n’imibereho myiza ya buri wese.”

Icyo giterane cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “ubumwe bw’Abakirisitu, icyerekezo cyiza cy’ubuzima bw’ejo hazaza.”

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment