Bamwe mu basore n’inkumi  bo mukarere ka Rusizi babaye  indashyikirwa mu kwihangira imirimo bagiye guhabwa inkunga y’amahugurwa n’ibikoresho  bizabafasha mu mishinga y’ubucuruzi bufitanye isano n’ubuzima bw’imyororokere y’urubyiruko.

m_Urubyiruko rugiye guhabwa inkunga zizabafasha kwiteza imbere3

Honorable Bayihiki Basire

 Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere, Honorable  Bayihiki Basire avuga ko uyu mushinga w’abahorande witwa  Healthy Entrepreneurs   uzabafasha guhangana n’ingaruka z’imyifatire mibi inyuzamo ikagaragara kuri rumwe mu rubyiruko rwo muri aka karere gahana imbibi n’ibihugu by’uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uru byiruko ruzahabwa aya mahirwe ni urusanzwe rufite ibyo rwigejejeho bijyanye no kwihangira imirimo.

 Byukusenge Francine ukorera mu murenge wa Nzahaha  akaba yari rwiyemezamirimo ucuruza amakarita n’izindi service z’itumanaho, naho Nsengiyumva Jean Nepo wo mumurenge wa Gashonga yacuruzaga Boutique. Bavuga ko gushora imari mubucuruzi bushingiye kubuzima bw’imyororocyere y’urubyiruko nabyo bizabaha inyungu cyane ko bitazanahagarika akazi bakoraga

Uyu mushinga uzakorera muturere tune, aka Rusizi kakaba ariko kabimburiye utundi. Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza Honorable Bayihiki Basile yongeye gutangaza ko imwe mu mpamvu zo gushyira imbaraga nyinshi  kubikorwa bijyanye n’imyororocyere y’urubyiruko ari uko Rusizi ituriye imipaka y’uburundi na RDC  bigatuma bamwe basa n’abashaka gutambikira ku indangagaciro na kirazira biranga umuco nyarwanda

Ku ruhande rw’uyu mushinga wafatanije na Leta y’u Rwanda gutegura iyi gahunda ngo uru runyuranyurane rw’imico ni kimwe mubituma bishimira gukorera muri aka karere ka Rusizi. Sibomana Jean de Dieu, umuyobozi wungirije wa Healthy Entrepreneurs mu Rwanda Yavuze ko ubuzima butagira umupaka atangaza ko aya mahugurwa azahindura urubyiruko rwa Rusizi n’abahanyura bambukiranya iyi mipaka

Nyuma yo guhugurwa uru rubyiruko ruzahabwa ibikoresho bizabafasha gufasha abandi kugira isuku, imirire myiza, kuboneza urubyaro n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bibazanira inyungu.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment