Mu rwego rwo gusesengura ibyo abafatanyabikorwa bamaze gufasha mu iterambere ry’abaturage bo mu cyaro itsinda ry’abayobozi banyuranye ku rwego rw’akarere ka Nyanza basuye koperative Dufatanye umurimo bishimira intambwe ishimishije imaze kugeraho irimo n’imicungiye myiza yayo.

Bimwe mu bigori bihingwa n’abagize koperative “Dufatanye umurimo”

Bimwe mu bigori bihingwa n’abagize koperative “Dufatanye umurimo”

 

Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 39 yasuwe n’abayobozi banyuranye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa kabiri tariki 04/02/2014 maze abayigize bavuga ko bishimira iterambere n’imiyoborere myiza yagize nyuma yo kubona umufatanyabikorwa akabahugura ndetse akabatera inkunga.

Ubwo abakozi batandukanye mu karere ka Nyanza bajyaga gusura aho ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu giturage

Ubwo abakozi batandukanye mu karere ka Nyanza bajyaga gusura aho ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa mu giturage

Jean Paul Ntaganda umuhuzabikorwa w’umuryango Hand in Hand mu karere ka Nyanza akaba ari nawo wafashije abanyamuryango ba Koperative Dufatanye umurimo mu birebana no kuzamura ubushobozi bwayo yaba mu buryo bw’amikoro ndetse n’imicungire yayo ngo baje basanga imyumvire ivuga ko umuyobozi wa koperative ayiyobora ubuziraherezo akayifata nk’akarima ke.

Ati: “Imyumvire nk’iyi niyo twabanje kuvana mu banyamuryango kuko icyo bakoze cyose inyungu zikivuyemo zikubirwaga n’umuyobozi wayo bityo ugasanga abayigize nta jambo bayifitemo ndetse nayo ubwayo ntitere imbere”

Ngo nyuma y’uko ibintu bigiye mu buryo hakurikiyeho kujyana abanyamuryango bayo mu ngendo shuli zinyuranye zo hirya no hino mu gihugu bigishwa uko bakora ifumbire y’imborera ndetse n’imikoreshereze yayo kugira ngo umusaruro w’ibigori n’imboga bahinga wiyongere.

Uyu muhuzabikorwa w’umuryango Hand in Hand mu karere ka Nyanza avuga ko imyumvire y’uko umuyobozi wa koperative ayifata nk’akarima ke yari henshi mu makoperative ariko mu bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ngo bagiye bayikosora kugeza ubwo uwo muco mubi ucitse muri za koperative.

Perezida wa Koperative Dufatanye umurimo Bwana Nsanzimana Vincent kimwe nabo babanye muri iyo koperative avuga ko aho batangiye gukorana n’umuryango Hand in Hand aribwo batangiye gutera imbere.

Mu magambo ye bwite yabivuze atya: « Ubu umufatanyabikorwa wacu yaduhaye miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000) y’u Rwanda tuguramo inzu yo guhunikamo umusaruro wacu kandi ni amafaranga tuzasubiza mu gihe kirekire nta nyungu tuyatangiye. Ikindi n’uko imyumvire yacu yahindutse binyuze mu bumenyi bw’imicungire y’amakoperative twahawe mu bihe bitandukanye”

Nk’uko abanyamuryango b’iyi koperative nabo babihurizaho ngo uruhare rwa Hand in Hand mu kuzamura imibereho myiza yabo rwabavanye ku gipimo cyo hasi bariho bazamuka mu yindi ntera aho buri munyamuryango wayo ubu ngo yigurira ubwisunge mu kwivuza ndetse akohereza n’umwana we ku ishuli ku gihe.

Ku ruhande rw’akarere ka Nyanza Madamu Byukunsenge Jeanne d’Arc ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri aka karere atangaza ko ibikorwa byabo byagize uruhare mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage batuye mu bice by’icyaro.

Ati: “Amakoperative menshi ndetse n’abantu ku giti cyabo bagiye bashobora kubona ubwisungane mu kwivuza abandi bafashwa kubona ibikoresho by’ishuli by’abana babo mu gihe byari ibintu bigoranye cyane”

Igikorwa cyo gusuzuma ibyo abafatanyabikorwa bagezeho mu karere ka Nyanza mu byo kiri kwibandaho ni ukureba ibimaze gukorwa mu gihe cy’amezi atandatu ashize nk’uko Madamu Byukunsenge Jeanne d’Arc ushinzwe gukurikirana ibikorwa byabo abisobanura.

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment