Nyuma y’uko inka za kijyambere 36 n’amatungo magufi 80 ahawe abagore bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza ubu barashima uyu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta kuko inkunga yawo yabavanye mu bukene.

Abagore bafashwa na Action AID ngo yatumye badakomeza kwiheza mu bandi kubera ubukene

Abagore bafashwa na Action AID ngo yatumye badakomeza kwiheza mu bandi kubera ubukene

Bamwe muri aba bagore bagezweho n’iyi nkunga bavuga ko bari babayeho mu buryo bwa gikene ngo kuko aho batuye mu giturage nta nka cyangwa amatungo magufi bari bashoboye kubona bayiguriye.

Mu buhamya butangwa na Mukamusoni Bernadette akaba ari umwe muri abo bagore bo mu murenge wa Rwabicuma avuga ko kwiyumvamo ubukene byatumaga benshi muri bo biheza ntibagere naho bandi bari ngo kuko uwambaye injamba atagira ijambo mu bandi.

Agira ati : « Akenshi twiyumvishaga ko turi abantu b’inyuma batagize icyo bamaze cyangwa nabo ubwabo ngo bakimarire ariko ubu dufite umurongo ngenderwaho »

Uyu mugore akomeza asobanura ko bakimara kubona ayo matungo bayitayeho bakayahirira kugeza ubwo yagiye yororoka ari nako bayakuraho ifumbire bakoresha mu buhinzi.

Asobanura intera ubu bageho muri aya magambo: “Ubu tumeze neza cyane kuko twaciye nyakatsi yo ku buriri ndetse naho zisigaye turi mu matsinda kugira ngo tugende tuzirwanya kuko iyo twahuye buri wese  tumuteranyiriza amafaranga yo kumugurira matera”

Uwiragiye Anatolet ukorera uyu muryango mpuzamahanga wa Action Aid mu turere twa Gisagara na Nyanza avuga ko iyi nkunga y’amatungo bahaye aba bagore bo mu murenge wa Rwabicuma yatanzwe binyuze mu mushinga wabo ushyigikiwe n’abaholande ugamije kuteza imbere ubworozi mu giturage aho bigaragara  ko hakiri ubukene.

Agira ati: “Uyu mushinga ugenewe gufasha abaturage b’amikoro make kugira ngo bashobore kwigobotora mu bukene”

Usibye gufasha abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene ku bwikuramo Uwiragiye Anatolet asobanura ko hari n’ubundi bufasha buhabwa abana bakennye aho bafatwa amafoto bakayoherereza abafatanyabikorwa babo bagiye bari hirya no hino ku isi n’uko mu gace abo bana batuyemo bakohereza amafaranga yo kuhubaka amashuli cyangwa ibindi bikorwa byabafasha mu iterambere ryaho batuye.

Ati: “Iyo nkunga iba ibonetse ntabwo aba ari iy’uwo mwana ku giti cye ahubwo ni iy’abaturage bo muri ako gace atuyemo kuko ikiba cyifuzwa na Action Aid ni ukuzamura imibereho myiza y’abantu benshi”

Umushinga wa Action Aid wemeza ko mu bikorwa byawo uzakomeza kubaka ubushobozi bw’umugore kugira ngo nawe ave mu bukene ateze imbere urugo atandukane no  guhora yumva ko umugabo ariwe gisubizo cy’ibibazo bye byose.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment