Umuryango uharanira kwimakaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa (initiative pour la Participation Citoyenne : IPC) uri gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugira uruhare rusesuye mu bibakorerwa kuko aribo shingiro n’iherezo ry’ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’aho batuye, ubukangurambaga bukorerwa mu mirenge ya Musebeya, Cyanika, Kitabi na Musange yo mu karere ka Nyamagabe.

 Abaturage barakangurirwa kugira uruhare mu bibakorerwa

Gatsimbanyi Callixte, umuhazabikorwa wa IPC avuga ko igamije gukomeza imiyoborere myiza kuko itabaho abaturage batagizemo uruhare, ndetse n’ibikorwa by’iterambere bitaramba batabigizemo uruhare.

Ati «uyu mushinga ugamije mbere na mbere gukomeza imiyoborere myiza kuko nta miyoborere myiza umuturage atagizemo uruhare, nta n’ibikorwa biramba atagizemo uruhare. Niyo mpamvu twasanze ko mu rwego rwo kugira ngo n’ibikorwa byacu dusanzwe dukora nabyo bigire ireme kandi bimare igihe twasanze ari ngombwa ko twafasha abaturage bakumva kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa ».

Bimwe mu byo batangiye kwigisha abaturage kugiramo uruhare ni ugutanga ibitekerezo mu igenamigambi ry’akarere kuko ariryo ribumbatiye ibikorwa by’iterambere byose, ndetse no mu mihigo y’akarere kuko baba bagomba kugira uruhare mu kuyesa, nk’uko umuhazabikorwa wa IPC akomeza abivuga.

Gakwavu Vénuste, umwe mu baturage b’umurenge wa Musebeya, avuga ko iyo abaturage bagize uruhare mu bikorwa biba byiza kuko birushaho kugira akamaro ndetse bakanagira uruhare mu kubifata neza kurusha uko babibona byarakozwe n’abandi.

 «Abaturage ibikorwa bafitemo uruhare bigira akamaro cyane kuko buri wese agerageza kubyitaho nk’ibye kandi akumva ko umusaruro ari uwa rusange. Tuvuge usanze nk’amashuri yubatse neza abaturage barasije ikibanza, bagatwara ibikoresho by’ibanze bakayubaka, ntawaza ngo abisenye bareba kuko baba bareba ko yangiza ibikorwa rusange, kurusha uko babona byaratanzwe n’abagiraneza, » Gakwavu.

Umuryango uharanira kwimakaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa (IPC) igizwe n’imiryango itegamiye kuri leta itanu ariyo SDA-Iriba, Unicoopagi, IPFG, EAR Diyosezi ya Kigeme na CDJP Gikongoro, ikaba iterwa inkunga n’ikigo cy’u Budage gishinzwe iterambere (GIZ).

Iyi miryango itari iya leta yibumbiye muri IPC inasanzwe ifatanya n’abaturage mu bikorwa binyuranye nko kunoza ubuhinzi n’ubworozi, kubakangurira kwizigamira n’ibindi hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment