Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buhangayikishijwe n’urwego rw’imihigo yo mungo rukiri hasi, ubu bukaba busaba abafatanyabikorwa bako mu birebana n’imiyoborere gushyira imbaraga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa no kugenzura imihigo yo mungo.

Mu mwaka ushize wa 2013, itsinda ry’akarere ryagenzuye imihigo ku rwego rw’imirenge ryatangaje ko urego rw’imihigo yo mungo rukiri hasi cyane mu guhiga no gushyira mu bikorwa ahanini bitewe no kutagira ababakurikirana nkuko izindi nzego zikurikiranwa.

Aha hatunzwe agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu nabo bagaragaza ko bagira akazi kenshi katabakundira gukurikirana buri rugo. Ubu, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarahise mo kwegera abo bafatanyabikorwa bako kuko bagira aho bahurira n’abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi ngo bafashe mu kuzamura urwo rwego.

m_Abafatanyabikorwa b’akarere mubirebana n’imiyoborere barasabwa umusanzu mu kwihutisha imihigo yo mungo

Musabeyezu Charlotte hamwe na P/S wa JADF mu karere basaba abafatanyabikorwa gufasha mu mihigo y’ingo

 Charlotte Musabeyezu, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero avuga ko ingo zitageze ku mihigo yazo, nkuko ziba zarayihize, kugera ku ntego yo kwigira bitazoroha, kandi ariyo gahunda ya leta.

Ubu, abo bafatanyabikorwa bakaba bariyemeje ko mu biganiro n’akazi basanzwe bakorana n’abaturage bagiye kwinjiza mo gahunda y’imihigo y’ingo kuko ntacyo bizahindura ku igenamigambi bari barihaye uyu mwaka.

Umuhigo uhangayikishije benshi ubu ni urebana n’ubwisungane mu kwivuza, kuko hari abaturage binangiye, kandi ugasanga abayobozi b’inzego za Leta aribo bonyine bajya gukora ubukangurambaga. Kwifashisha abafatanyabikorwa bigenga ngo bikaba bishobora kuzamura umubare w’abagana ubwisungane mu kwivuza, ubu ugeze kuri 72% mu karere, mu gihe umwaka wo kwivuza usigaje amezi 4 gusa.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment