m_Mu mezi atandatu akarere ka Kirehe kazaba kamaze kubona ikigo cy’urubyiruko

Ahari kubakwa Centre des Jeunes ya kirehe

Kuri uyu wa 18/02/2014, mu karere ka Kirehe hafunguwe ku mugaragaro iyubakwa ry’ ikigo cy’urubyiruko (Centre des Jeunes), aho bateganya ko urubyiruko ruzajya ruhurira rukiga ku bintu bitandukanye bibateza imbere, icyo kigo biteganijwe ko kizuzura gitwaye amafaranga agera ku bihumbi 150 by’amayero.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa kuba aba mbere mu kwegera iyi nyubako, asaba urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa kuyakurikirana neza bityo mu gihe kiri imbere bakazashobora kwihangira imirimo mu buryo buboroheye.

Uyu muyobozi w’Akarere yanavuze ko hazaba harimo ibikorwa bitandukanye, kikaba ari ikigo kizafasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza aho ruzigishwa ibijyanye n’icyorezo cya Sida, ikindi ngo muri iki kigo urubyiruko ruzanahugurwa mu bikorwa bitandukanye rutegurwa mu iterambere ry’ejo hazaza.

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kirehe Hagumamahoro Jean Damascène yavuze ko urubyiruko mu karere ka Kirehe rukwiye guhindura imyumvire bityo bakaba bakwiteza imbere mu bumenyi butandukanye.

Yagize ati “ubu urubyiruko rugiye kubona aho ruzajya ruhurira rwige ku bikorwa bitandukanye birimo kwigisha urubyiruko kwirinda inda zitateganijwe bakanagaragaza impano zabo zitandukanye.

Urubyiruko ariko rwagaragaje ko rugifite bimwe mu bibazo by’inzitizi mu bijyanye no kunononsora imishinga, ariko ngo inama y’igihugu y’urubyiruko ntizahwema kuba hafi y’urubyiruko no kurufasha mu bitekerezo byarwo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Bityo bakaba bavuga ko bazaboneraho n’umwanya wo gusabana nk’urubyiruko bakidagadura mu bijyanye n’imikino hamwe n’ibindi bitandukanye, bakaba banavuga ko bazigiramo n’uburyo bwo kwirinda gutwita inda zitateganijwe nkuko Kayitesi Edita umwe mu rubyiruko yabitangaje.

Iki kigo cy’ urubyiruko kiri kubakwa mu karere ka Kirehe cyubakwa ku bufatanye n’umushinga HDP(Health Development and Performance) aho kikazuzura batanze amafaranga agera ku bihumbi 150 by’amayero, banateganya ko mu mu mezi atandatu kizaba kimaze kuzura neza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment