Ngo ubufasha bw’imiryango itegamiye kuri Leta bwatumye batera imbere

Abaturage b’umurenge wa Gacurabwenge barahamya ko inkunga z’ibitekerezo n’ibikorwa bahabwa n’imiryango itegamiye kuri Leta, zibafasha gutera imbere. Ngo zabafashije kongera ubumenyi mu mikorere yabo ndetse bunguka n’ibikorwa bishya ku byo bari basanganywe.

 Ngo ubufasha bw’imiryango itegamiye kuri Leta bwatumye batera imbere2

Nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Umugiraneza Martha abivuga, ngo kuba abenshi mu batuye uyu murenge basanzwe bakora umwuga w’ubuhinzi, imiryango nterankunga yaje ibongerera ubumenyi mu kubikora ku buryo bugezweho. Ibyo ngo byatumye babona umusaruro utuma babasha kwibonera ibikenewe by’ibanze.

Ngo hari abaturage babaga mu bukene bukabije imibereho yabo igahora ihangayikishije ariko imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ibafasha kubuvamo.  atanga urugero rw’abaturage bafashwa na Medicus Mundi, batangiye bafite abana bagaragaraho ibibazo by’imirire mibi.

Medicus yatangiye ibahuriza mu matsinda, ibigisha guteka no guhinga imboga, ibaha amatungo yo korora, none ubu yabafashije gukora imishinga ku buryo bamwe muri bo bigishijwe umwuga w’ubudozi, bakaba bawukora ukabinjiriza amafaranga.

Abagenerwa bikorwa ba Medicus kandi ngo bibumbiye muri Koperative yitwa “Abibumbye”, ku buryo bungurana ibitekerezo ku yindi mishinga ibateza imbere bose kandi bakava mu bwigunge nk’uko Yankurije Marie Jeanne ukuriye iyo koperative abitangaza.

Umugiraneza ashima kandi Ikigo cy’amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi CEFAPEK kuko cyatumye abaturage baha agaciro umwuga w’ubuhinzi. Ngo babigisha guhinga bya Kijyambere, bakikorera amafumbire ndetse babatoza no kugira umuco wo guhunika ku musaruro bejeje.

 Ngo ubufasha bw’imiryango itegamiye kuri Leta bwatumye batera imbere3

Iki kigo nacyo ngo cyatoje abaturage gukorera mu makoperative ku buryo inkunga babona bazikoresha mu nyungu rusange kandi bakabwirizanya kugira umuco wo gukora. Ngo cyafashije abagenerwabikorwa kubaka isoko rifite agaciro ka Miliyoni zisaga 67, bakaba baaricururizamo umusaruro beza.

Mukamukwiye Berthe, umunyamuryango w’iki kigo, avuga ko intambwe bamaze kugeraho mu iterambere, itazigera isubira inyuma kuko amahugurwa bahabwa abongerera imbaraga n’ubumenyi bwo gukomeza gukora neza kandi banazigama.

Muri uyu murenge ngo hari n’umuryango w’abanyakoreya (KOICA), babana n’abaturage ngo babafashe kandi banabatoza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cya bo. Batuye mu mudugudu wa Mushimba, akagari ka Kigembe, Umugiraneza akaba avuga ko batoza abaturage gushyira hamwe no gukunda gukora kandi ku gihe.

KOICA ngo yabubakiye ubakiye ishuri ry’incuke, ivomo, inzu yo gukoreramo inama ndetse ibafasha no gushyiraho amakoperative y’abahinzi b’umuceli n’inanasi n’iy’aborozi b’inzuki.

Kimwe n’indi miryango itandukanye ikorera muri uyu murenge, Umugiraneza avuga ko kuza gukorera muri Gacurabwenge byatumye abagenerwabikorwa bay o bava mu bukene bakaba bafite icyerecyezo gitanga icyizere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment